Hashize imyaka 26 kuri internet hakwirakwira ifoto y’umugabo ufite umuhoro, ari kumwe n’umusirikare Forces armées rwandaises (FAR) ufite imbunda ku rutugu yitamirije umurunga w’amasasu nk’umuntu uri ku rugamba rugeze mu mahina.
Ni ifoto yafashwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Getty Images, urubuga rubikwaho rukanagurisha amafoto rugaragaza ko iyi foto yafashwe tariki ya 12 Kamena 1994, ifatirwa i Gitarama n’umufotozi Alexander Joe wa AFP, Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, nubwo hari amakuru menshi yatanzwe n’abarokotse Jenoside ko atariho.
Igaragaza ko uwo musirikare n’iyo “Nterahamwe” [nk’uko Getty Image yamwise] bari kumwe bica Abatutsi mu gihe Inkotanyi zari zirimbanyije urugamba rwo guhagarika Jenoside. Ntibizwi neza umuntu uri kuri iyo foto ariko hashize iminsi hari izina rishyirwa mu majwi.
Amakuru avuga ko umuntu ugaragara muri iyi foto ari uwitwa Ramadhan Muhire usigaye uba muri Zimbabwe, ukomoka ahitwa Rukira muri Ngoma. Bivugwa ko yagize uruhare rukomeye mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi.
Ni ifoto imaze igihe kinini cyane mu bubiko bw’itangazamakuru, igaragaza uwo muntu ari kumwe n’Abafaransa.
Umwirondo wa Muhire IGIHE yabashije kubona ni uko ari mwene Gasekuru na Nyirabungura Thérèse, yahoze atuye ahitwa Nyagasozi muri Birenga. Ubu hahindutse Umudugudu w’Amahoro, Akagari ka Nyaruvumu, Umurenge wa Rukira mu Karere ka Ngoma.
Bivugwa ko uyu Muhire mbere ya Jenoside yabaga i Kibungo aho yakoraga nk’umushoferi. Yari urubyiruko rw’Interahamwe.
Amakuru avuga ko yari umuntu ufite amatwara y’ubwicanyi kuko hari n’umuntu yigeze gutema amuziza ko ari umututsi. Benshi mu bo IGIHE yaganiriye nabo, bahuriza ku kuba ariwe muntu ugaragara kuri iriya foto.
Umwe mu bari baturanye na Muhire, utifuje ko amazina ye ajya mu nkuru, yabwiye IGIHE ko amuzi neza, ndetse ko ariwe uri ku ifoto yamenyekanye cyane, ko usibye kwica Abatutsi, yanasahuye muri économat i Kibungo.
Ati “Niwe rwose. Muzi Jenoside itaranatangira kuko iwabo n’iwacu bari baturanye, noneho na Jenoside yatangiye ari i Kibungo mu Mujyi atwara imodoka. Hanyuma imyitozo y’Interahamwe yarayifashe, nibo babaye aba mbere mu gushyira Jenoside mu bikorwa. Bishe abantu muri économat, bajyaga gutanga umusanzu muri za Rukira, ni umuntu wakoze Jenoside.”
Uyu mutangabuhamya avuga ko usibye kwica, uwo Muhire muri Jenoside yasahuye igikapu cyarimo amadolari muri économat aragihungana ajya muri Tanzania.
Ati “Igihe bazaga bahunguka, akomeza Malawi, numva ngo aba muri Zimbabwe. Niho aba kuko na bene wabo b’inaha bajya kumusura, bakaza amakuru bakayaduha. Ngo ni umucuruzi.”
Yantemye ku kiganza
Umwe mu bashoferi wakoreraga i Kibungo mu gihe kimwe na Muhire, avuga ko iyo foto koko igaragaza Muhire, dore ko ngo amuzi neza kuko yigeze kumutema.
Ati “Iriya foto niwe ndamuzi. Kuba we ni we, nararebye mbona niwe. Buriya ahubwo nzareba uriya wambaye imyenda ya gisirikare, nawe ni Umunya-Kibungo. Ntabwo hariya ari i Gitarama, ni i Kibungo hafi y’Ababikira kandi Muhire we ni we pe. Muheruka mu 1993.”
“Njye yigeze kuntera icyuma. Icyo gihe hari habaye imishyikirano ya Arusha basinye amasezerano, noneho interahamwe zirabyanga. Bakora imyigaragambyo ahantu hose. Baduhinda mu nzira ngo tujye mu myigaragambyo, ngo duterure amabuye dufunge umuhanda, bafataga Abatutsi ngo ni zo Nyenzi bakabajyana ngo batunde amabuye. Ni aho yahise anterera icyuma n’ubu ngira inkovu.”
Ni umuntu ukomeye muri Zimbabwe
Umwe mu bahaye IGIHE amakuru uba muri Zimbabwe, yatangaje ko uyu Muhire asigaye ari umucuruzi ukomeye ufite amaduka n’inganda mu Mujyi wa Harare.
Ati “Ni umucuruzi ukorera Harare. Afite amaduka n’inganda ndetse hari n’amakuru y’uko atera inkunga iriya mitwe iri muri Congo aho akora nk’umuhuzabikorwa wayo muri Zimbabwe.”
IGIHE yabashije kumenya ko hari umwe mu bantu bo mu muryango wa Muhire uri muri Kigali, ndetse ko ari uwo mu muryango yakoreraga nk’umushoferi.
Umunyamakuru yamusanze mu iduka rye akoreramo mu Mujyi wa Kigali, amwereka ifoto ikwirakwiza amubaza niba uyiriho yaba amuzi, undi asubiza ko atamuzi ndetse ko n’uwo Muhire uvugwa atamuzi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, Bizimana Jean Damascène, yabwiye IGIHE ko nawe yumvise amakuru avuga ko ugaragara kuri iyo foto ari uwitwa Muhire ariko ko nta gihamya abifitiye.
Hirya no hino ku Isi haracyagaragara abantu bashinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakidegembya. Abenshi usibye kwihisha, ubu bayobotse n’inzira yo kuyipfobya ndetse bakanarenzaho bakayoboka imikoranire n’imitwe igamije guteza umutekano muke mu Rwanda.
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bumaze gutanga impapuro zisaba guta muri yombi abantu 1144 mu bihugu 33. Harimo ibihugu byagiye bikurikirana abo bantu, nk’ibimaze gukurikirana 23 baburanishirijwe aho bahungiye, n’ibindi byohereje mu Rwanda 24 akaba ariho baburanishirizwa.
Umubare munini w’abakekwaho uruhare muri Jenoside bari mu bihugu bya Afurika, ariko nta na kimwe kiraburanisha umuntu ukekwaho icyo cyaha kandi niho hamaze gutangwa impapuro nyinshi.
Ni inkuru ya igihe.com