General Muhoozi Kainerugaba yavuze ko iyo aza kuba ari Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yari gufata umujyi wa Kiev mu byumweru bibiri gusa, abamukurikira bamuha urw’amenyo bavuga ko yari akwiye kubanza kumenya ingano y’uyu mujyi wo muri Ukraine.
Muhoozi wakunze kugaragaza ko ashyigikiye Putin ndetse bamwe bakamwamagana, yongeye kugira icyo amuvugaho.
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Muhoozi yagize ati “Iyo nza kuba ndi Vladimir Putin, nari kuba narafashe uriya mujyi muto w’ubucuruzi, Kiev mu byumweru bibiri gusa.”
Ni igitekerezo cyasamiwe hejuru na bamwe mu bakurikira uyu mujenerali, bamweretse ko ibyo atekereza bitashoboka.
Dani Wagera Ogelo wanifashishije amakarita abiri imwe igaragaza Umujyi wa Kampala, indi igaragaza uwa Kiev, yagize ati “Kiev ikubye inshuro zirenga enye Kampaka, urumva ari umujyi muto.”
Abandi na bo bagiye bamuha ibitekerezo bamwereka ko iki gitekerezo cye, yagitewe n’ibihe yari arimo, bamwe batatinye no kuvuga ko yari yaganjijwe na ka mucyurabuhoro.
RWANDATRIBUNE.COM