Gen Muhoozi Kainerugaba yongeye kugaragaza ko ashyigikiye u Burusiya bwateje intambara muri Ukraine bukamaganirwa kure na benshi, avuga ko Abanyafurika batazabutererana.
Ubwo intamaba y’u Bururiya na Ukraine yari ishyushye, General Muhoozi Kainerugaba wari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaraka, yari yagaragaje ko ashyigikiye u Burusiya mu gihe benshi bubuvumiraga ku gahera.
Muri Werurwe ubwo amahanga menshi yamaganaga u Burusiya guteza iyi ntambara muri Ukraine, General Muhoozi yari yanyujije ubutumwa kuri Twitter agira ati “Abatari abazungu bashyigikiye icyemezo cy’u Burusiya muri Ukraine. Putin ari mu kuri.”
Aya magambo yanamaganywe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, aho Umuyobozi Wungirije wa EU muri Sudani y’Epfo, Dionyz Hochel yari yayamaganye.
Uyu munyapolitiki wavuze ko ibyatangajwe na Muhoozi ari amahano adakwiye kwihanganirwa, yari yagize ati “turamagana ibyatangajwe, twiteze ko ibihugu byo muri aka karere byumva uburemere bw’ibintu ndetse bikaba biri mu murongo umwe na EU, kandi nk’ibihugu bifite umurongo muzima bikwiye gufata umwanzuro wo kwamagana ibitero by’u Burusiya kuri Ukraine.”
General Muhoozi yongeye kugaragaza ko ashyigikiye u Burusiya, nkuko bigaragara mu butumwa yanyujije kuri Twitter kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Gashyantare 2023.
Yagize ati “Twe nk’Abanyafurika ntituzigera dutererana abavandimwe bacu b’Abarusiya mu bihe by’amajye. Baradufashije mu kurwanya abakoloni kandi ntituzabyibagirwa.”
General Muhoozi azwiho kwisanzura mu gutanga ibitekerezo ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, rimwe na rimwe ubutumwa yatanze bugateza impagarara kubera kutavugwaho rumwe.
RWANDTARIBUNE.COM