Padiri Nahimana akomeje kwamaganwa n’abo yari yiringiye ko azakorana na bo nk’uko aheruka kubitangaza abicishije mu ijwi yise “Ubuhanuzi buturutse ku Mana” agaragaza ko agiye gushinga Guverinoma nshya ngo izaba itegeko “u Rwanda Rushya Kandi ruryoshye.”
Muri iyo Guverinoma, Mukankiko Sylvie wiyita Mukankiko w’umutabazi ngo biteganyijwe ko azaba umugenzuzi wa Leta.
Ariko nyuma yo kumva izina rye riri ku rutonde rwa Guverinoma nshya ya Padiri Nahimana, Mukankiko yabiteye utwatsi avuga ko uwakoze urwo rutonde ari umunyarugomo ndetse ko na Padiri nahimana Thomas adakwiye kuyobora Abanyarwanda.
Yagize ati “Nkurikije uko munzi, n’ibyo akora ntabwo padiri Nahimana akwiriye kuyobora Abanyarwanda. Ikindi ntabwo nkeneye ubuyobozi no kuba muri guverinoma ye.”
Mukankiko atangaje ibi nyuma yaho Kazigaba Andre na we wari washyizwe kuri urwo rutonde nk’umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko y’ubwo butegeti bwa Padiri Nahimana atangaje ko adashobora gukorana na we kubera imiziro afite irimo ubujura bushukana, igitugu, kugoreka amateka no gusebanya ndetse ko gukorana nawe byaba ari ukubura ubwenge.
Claude HATEGEKIMANA
RWANDATRIBUNE.COM