Mukankiko avuga ko igitabo cya Major Ir Ntilikina cyuzuyemo ibinyoma byinshi
Mu kiganiro Mukankiko Sylivie umwe mu bagore bavuga ko barwanya ubutegetsi bw’uRwanda aherutse kunyuza k’umuyoboro wa youtube,yavuze ko nyuma yo gukora ubusesenguzi ku gitabo cyanditswe na Ir Maj Ntilikina Faustin cyiswe Operation la Champagne yasanze iki gitabo kirimo ibibeshyo byinshi,bigamije kurangaza abantu ndetse no kugira uyu musaza umuntu w’igitangaza imbere ya rubanda.
mu gitabo cye yise:”La prise de Kigali et la chasse aux réfugiés par l’armée du Général Paul Kagame” Major Ntilina yasobanuye uko yayoboye igikorwa cyafunguye inzira yatumye abari mu mujyi wa Kigali bashobora gusohoka mu ijoro ryo ku ya 3 rishyira iya 4 Nyakanga 1994.
Major Ir Faustin Ntilikina wayoboraga Bataillon Commando Huye mu 1994 avuga ko yakoze igikorwa cyatumye abaturage basaga miliyoni bari mu mujyi wa Kigali bashobora guhunga,ingabo za RPA zarimo zigota uyu mujyi.
Ku bwa Mukankiko avuga ko mu gihe cya 1994 nta baturage bagera kuri miliyoni bari batuye mu mujyi wa Kigali,ahubwo Ntilikina ari iturufu yakoresheje ubwo yandikaga iki gitabo kugirango amenyekane.
Faustin Ntilikina uzwi ku mazina ya Zigabe Pacifique yavutse taliki ya 14 Nyakanga 1957,avukira muri Segiteri Hindiro,ise yitwaga Hagumagatsi ,Nyina akitwa Nyirakaziga, Serire Mara,Komini Satinsyi muri Perefegitura ya Gisenyi,ubu ni mu Karere ka Ngororero,Intara y’uburengerazuba.
Majo Ir Ntilikina yize amashuri ya gisilikare muri École Royale Militaire de Bruxelles asoza mu kuboza 1982, n’umuvandimwe bya hafi wa Lt.Col Ntiwiragabo ndetse na Gen.Deogratias Nsabimana,Ntilikina n’umwe mu bashinze Radio RTLM yakoze ibikorwa bya gisilikare mu bice bitandukanye,aho mu mwaka wa 1990 yari ayoboye Batayo yarwanaga mu Mutara,kuva mju mwaka wa 1993 kugeza 1994 yari Komanda wa Batayo Huye,muri iki gihe niwe Komanda mukuru wa RUD URUNANA igice kiyomoye kuri FDLR.
Mwizerwa Ally