Mukankiko Syvie yavuze yavuze ko benshi muri Opozisiyo bari bateze amakiriro kuri Guverinomay a Padiri na Nahimana ariko ikaba yarabatengushye,uyu mugore avuga ko Padiri yikundira abagore akagenda abaha imyanya y’uduhendabana yagize ati:nta hantu kw’isi nari nunva abagore bahiritse ubutegetsi,ntahantu nari nunva inyeshyamba z’abagore zafashe ubutegetsi ikigaragara nuko Guverinoma ya Nahimana yarunzemo abagore agamije kubabeshya kugirango abakureho amafaranga n’igitsina.
Yagize ati:hari abahaye uyu mu Padiri amafaranga ngo agiye kwiyamamaza abo bose n’ibicucu,kuko bari baziko atazaakandagiza ikirenge cye mu Rwanda.
Aha rero kubwa Mukankiko asanga ibyakozwe byose ari ukwiruka inyuma y’umuyaga ko nta Opozisiyo iriho urebye uburyo Perezida Kagame ashagawe muri uku kwiyamamaza,asoza avuga yaba abanyarwanda bari hanze kimwe n’abari mu gihugu bose bagomba kumuhundagazaho amajwi.
Mwizerwa Ally
Rwandatribune.com