Mukankiko Sylvie wakunze kwiyita Mukankiko w’Umutabazi yigambye guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nk’uko asanzwe akoresha imbuga nkoranyambaga zirimo n’umurongo wa Youtube akunda gucishaho ibiganiro byuzuyemo ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi no gusesereza abayirokotse Mukankiko Sylvie yavuze amagambo benshi mu bayumvise bemeza ko agitsimbaraye ku mahame y’ubuhezanguni yuzuyemo ingebitekerezo ya Giparimehutu igamije gupfobya no guhakana na Jenoside yakorewe Abatutsi
Yagize ati:” Niba ibyo mvuga bipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ndamaze , muzajye kundega aho mushaka”
Mbere yo kuvuga aya Magambo, Mukankiko Sylvie atangiza iki kiganiro ashyiramo indirimbo za Bikindi zamenyekanye cyane mu mu guhembera amacakubiri yari agamije gukangurira abahutu kwanga Abatutsi, ibi bikindi akaba yarabihaniwe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa Arusha rwashiriweho uRwanda.
Harabavuga ko Mukankiko yagakwiye gutangira gukurikiranwa n’ubutabera kubera ko akomeje kugaraza no gutsimbara ku mahame ye yo gupfobya no guhakana jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibi bintu akaba amaze kubigira umwuga.
Hategekimana Claude