Mukankiko Sylvie wari usanzwe ari Minisiti wa Baringa muri Guverinoma y’abahakanyi n’abapfobya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ya Padiri Nahimana Thomas avuga ko ikorera mu buhungiro y’itandukanyije nayo.
Mu nama y’iyi guverinoma yiganjemo abahakana bakanapfobya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaye kuwa 13 Mata 2021 iyobowe n’umupadiri uzwiho ikinyoma nk’icyasemuhanuka Thomas Nahimana, yemeje ko Mukankiko Sylvie Wari umwe mu baminisitiri bagize iyo Guverinoma itazwi cyangwa se itemewe hakurijwe amategeko mpuzamahanga yeguye muri ino Guverinoma ya Baringa.
Mu itangazo ryasohowe na Jean Paul Ntangara wiyita Minisitiri w’intebe wa Guverinoma ya Baringa yavuze ko bakiriye ubwegure bwa Mukankiko Sylvie ndetse ko bababajwe n’iyegura rye akaba atakiri umwe muri bo.
Amakuru Rwandatribune yabashije gucukumbura n’uko kugeza magingo aya usibye ubwegure bwa Mukankiko Sylvie ishyamba ritakiri ryeru mu gatsiko ka Padiri Nahimana Thomas aho abagize guverinoma ya Baringa yanshinzwe nawe , bakomeje kurebana ayingwe bavuga ko bashobora kuba bari kugenda buhumyi mu kigare cya Padiri Nahimana Thomas mugihe we yibereye mu nyungu ze bwite .
Ikindi kiyongeraho gikomeje guteza umwiryane kwa Padiri Thomas Nahimana ni Politiki ye ishingiye ku kinyoma ngo bakaba barasebye nyuma yaho bakunze kwizeza abarwanya ubutegetsi bw’uRwanda
ko bazi neza ko perezida w’uRwanda yitabye imana, nyamara bikaza kugaraga ko byari ikinyoma cyambaye ubusa cyahimbwe na Padiri Nahimana agamije kwishakira Views ku kinyamakuru cye gikorera kuri murandasi yise ” Isi n’Ijuru” mu rwego rwo gushaka indonke.
Ibi ngo bikaba byatumye benshi batangira kumutera ikizere ndetse ko ari kimwe mu bitumye Mukankiko Sylvie yitandukanya n’iyi guverinoma ya Baringa ya Padiri Nahimana Thomas ikorera mu buhungiro.
Hategekimana Claude