Ku nshuro ya mbere igikombe cy’Isi cy’abagabo kigiye gusifuramo abagore barimo Umunyarwandakazi Mukansanga Salima umaze kubaka izina mu mwuga wo gusifura.
Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi FIFA yasohoye urutonde rw’abasifuzi bazasifura igikombe cy’Isi kiza cy’uyu mwaka ruriho ab’igitsinagore batandatu.
Muri abo bagore batandatu bagaraye bwa mbere ku rutonde rw’abazasifura mu gikombe cy’Isi cy’abagabo, barimo batatu bazayobora imikino nk’abasifuzi bo hagati.
Muri abo batatu kandi ni bo barimo Umunyarwandakazi Mukansanga Salima Rhadia uri kumwe n’Umuyapanikazi ndetse n’Umufaransakazi.
Mukansaga ugiye kwandika andi mateka akayobora umukino w’igikombe cy’Isi ari igitsinagore, yabaye n’umugore wa mbere wayoboye umukino mu gikombe cya Afurika cy’Abagabo.
Aba basifuzi basohowe na FIFA, barimo 36 bazayobora imikino nk’abasifuzi bo hagati, 69 bazaba bafite igitambaro bo ku ruhande ndetse n’abandi 24 bazaba bari ku igenzura ry’amashusho.
RWANDATRIBUNE.COM