Mukarere ka Bugesera m’urugo rw’umuvuzi gakondo hasanzwe abantu ba rindwi bari bari kuvurwa baziritse, ibintu batangaje ko bikorwa gutyo kubera ko ari abarwayi bo mu mutwe.
Aba barwayi bivugwa ko ari abo mu mutwe baba baziritse ku nkingi, baziritse amaguru n’amaboko, aho baba bicaye, ndetse bagatangaza ko abo barwayi abenshi baba baravujwe ku bitaro bivura abarwayi bo mu mutwe I NNdera.
Uyu muvuzi yafatiwe mu rugo rwe ruherereye mu Kagari ka Gakamba yaziritse abarwayi barindwi amaguru n’amaboko kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Ukwakira 2023.
Amakuru dukesha igihe avuga ko bamwe mu barwayi babwiye itangazamakuru ko na bo babangamirwa n’uko abavura yabaziritse amaboko n’amaguru.
Umwe muri bo yagize ati “Ntabwo nzi impamvu banzirika gusa bavuga ko ndwaye mu mutwe ariko njye mba numva ndi muzima.”
Bamwe mu bajyana aba barwayi kuri uyu muvuzi gakondo bo bavuga ko impamvu baba babaziritse biterwa n’uko baba bafite ibibazo byo mu mutwe.
Uyu muvuzi gakondo yagaragaje impamvu ahitamo kubavura baziritse kuko aba yamenye ko ari abarwayi bo mu mutwe bavujwe i Ndera bikananirana.
Umuyobozi w’abavuzi Gakondo mu gihugu, Gerturde Nyirahabineza, yabwiye IGIHE ko uyu muvuzi gakondo yafashwe ubwo bari mu gikorwa cyo gusura abavuzi gakondo bareba aho bakorera.
Ati “Ni isurwa ry’abavuzi gakondo turimo gukora; rero twaramutunguye tujyanye n’uhagarariye abavuzi gakondo mu Karere ka Bugesera dusanga afite abarwayi mu rugo yarakoze ibitaro. Hari abarwayi barindwi n’abarwaza babo ku buryo hari abari bahamaze amezi itatu abandi ukwezi n’igice.”
Yongeyeho ko bahise bitabaza inzego z’umutekano zimujyana kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mayange mu gihe abarwayi basanzwe iwe bo bahise bajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Mayange kugira ngo bakomeze kwitabwaho.
Ni kenshi ubuyobozi bukunze gusaba umuntu wese ugize ikibazo cy’uburwayi agomba guhita yerekeza kwa Muganga wemewe.
Adeline Uwineza
Rwanda Tribune.com