Munyamariba Nyunga Emmanuel umwe mu bashinze MAGRIVI akaba yari akuriye Umuryango w’Abahutu muri Masisi yishwe na FDLR mu mujyi wa Goma.
N’inkuru yamenyekanye mu masaha ya saa tatu z’umugoroba kuri uyu wa gatandatu ,aho uyu Munyamariba yatahaga ageze hafi n’ibitaro bya CBC ,ahita araswa agwaho,ibi bibaye kandi uyu Munyamariba yari amaze ibyumweru bitatu arikwivuza ibindi bikomere by’amasasu yari yarashwe mu maguru n’ubundi mu mujyi wa Goma.
Umunyamakuru wacu uri iGoma avuga urupfu rwa Munyamariba rwasizwe k’umutwe wa FDLR na CMC/FDP ya Gen.Domi Ndaribitse ,aho muri iki gihe iyi mitwe yombi yasizeho itsinda rigamije kwica abo ritavuga rumwe,gusa haracyari urujijo kuko yari afite abanzi benshi yaba aho avuka n’aho yimukiye mu mujyi wa Goma.
Umwe mu bagore ba Nyakwigendera Munyamariba utashimye ko amazina ye atangazwa yabwiye Rwandatribune ati:nta gushidikanya umugabo wanjye yagambaniwe na Jules Mulumba wo muri Mai Mai CMC/FDP kuko yahoraga amushinja kuba icyitso cya M23,yewe umugabo wanjye yagiye yigura ngo adapfa hari amafarnga twahaye aba FDLR baba hano muri Goma hari n’andi twahaye Jules Mulumba ubwe ariko bararenze baramwishe.
Munyamariba Emmanuel ubwo yahataniraga kuba Umudepite muri Kivu y’amajyaruguru
Umwe mu nshuti za Nyakwigendera Munyamariba uri Goma nawe utakunze ko amazina ye atangazwa yavuze ko Nyakwigendera yari afite abanzi benshi ati:nawe urabona uyu mugabo afite abagore 60 benshi yagiye abaka abagabo babo batera hejuru akabafungisha,yari afitanye ibibazo n’ishyirahamwe IGISENGE-HUTU riyobowe na Gashyamba nabo bakubitaga agatoki ku kandi ,cyane ko bapfaga ibijyanye n’imiyoborere.
Ha
Habyarimana Jules Mulumba Perezida wa CMC/FDP yingeye kuvugwa mu rupfu rwa Munyamariba
Uyu mutangabuhamya akomeza avuga ko muri iki gihe mu mujyi wa Goma byoroshye kwicishanya kuko uha aba FDLR n’abanyatura bo kwa Jules amafaranga bakagukiza uwo mutavuga rumwe,cyane ko muri iki gihe mu mujyi wa Goma bisa n’aho nta Leta ihari.
Munyamariba Emmanuel ni muntu ki?
Yari umugabo w’imyaka mirongo 60,yavukiye ahitwa iMiandja ni muri Gurupoma ya Bashari Mukoto,muri Teritwari ya Masisi,akaba ari umugabo wubatse ufite abagore bazwi umunane ariko abatazwi bivugwa ko barengaga 60.
Munyamariba yamenyekanye mu ntambara za (MAGRIVI)Mutuelle des Agriculteurs de Virunga,zatangiye ahagana muri 1983 iri huriro ryavutse rigamije guhashya umutwe w’abahunde witwa SHENGE HUNDE wari ufite intego zo kwirukana Abahutu b’abanyekongo bakoherezwa mu Rwanda.
Izi ntambara zaje kurangira zagukiye muri Kivu y’amajyaruguru yose aho buri bwoko buhabarizwa bwibonye muri izi ntambara icyo gihe amoko y’abakongomani ntiyashakaga bagenzi babo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda baguma k’ubutaka bwabo,izi ntambara zikaba zararangiye Munyamariba ari mu bayitsinze ,ndetse ahabwa ishema n’abo mu bwoko bwabo ndetse agirwa na Shefu wa Eta major mu bwami bwa Ufamambo ya mbere aho yari akuriye ingabo z’uMwami Bigembe.
Mwizerwa Ally