Uwahoze ari umunyamabanga mukuru wa FERWACY Munyankindi Benoit urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse afungurwa by’agateganyo.
Akaba akurikiranywe ho icyaha cyo gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, urwango, ikimenyane cyangwa icyenewabo no guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukora inyandika mpimbano.
Rumaze gusuzuma impamvu zikomeye zatanzwe n’Ubushinjacyaha zituma akekwaho icyaha n’uko yisobanuye, Urukiko rwemeje ko ibyagezweho mu iperereza bidahagije ngo akurikiranyweho ibyaha, rutegeka ko ahita afungurwa icyemezo kikimara gusomwa.
Urukiko rwavuze ko impamvu zikomeye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwashingiyeho zidasobanutse kuko zidasobanura uko Munyankindi yafashemo icyemezo gishingiye ku itonesha.
Kugeza bu Munyankindi n’ubushinjacyaha bemeranywa ko Uwineza Providence, umugore we, afite Ikipe y’Umukino w’Amagare abarizwamo.
Rushingiye kandi ku mvugo za Murenzi Abdullah, yemeje ko icyo cyemezo cyashimangiraga ibyavugiwe mu Nteko Rusange y’Abanyamuryango b’iri shyirahamwe.
Rwasanze icyemezo cyo kujyana Uwineza kitarafashwe mu bubasha bwa Munyankindi ahubwo byarakozwe mu bubasha bwa FERWACY.
Rwemeje ko icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro gihinduka mu ngingo zose, ruhita rutegeka ko Munyankindi Benoit ahita arekurwa.
Munyankindi afungwa,yari yashinjwe gufata icyemezo gishingiye ku itonesha afasha umugore we kujya muri Ecosse muri shampiyona y’isi yo gusiganwa ku magare kandi nta kazi afite muri FERWACY.
UMUTESI Jessica