Umunyarwanda waranzwe cyane no kunenga politiki y’u Rwanda yatangaje ko abanyarwanda bibumbiye mu mitwe itavuga rumwe n’u Rwanda bavuga ko baharanira impinduka,ubumwe na demokarasi by’u Rwanda ari abatekamutwe kuko bidashoboka guhindura icyo aricyo cyose muri iki gihugu utakirimo.
Noble Marara wahoze arinda perezida w’ u Rwanda Paul Kagame nyuma akaza guhunga igihugu asanga umugambi w’imitwe irwanya Leta y’u Rwanda usa nko kuvomera mu rutete kuko avuga ko ntabushobozi ubuyobozi bwayo bufite usibye gushuka benewabo babizeza ibidashoboka.
Noble Marara avuga ko n’ubwo we n’abo basangiye imyumvire batishimiye imiyoberere ya Nyakubahwa Paul Kagame ngo nta n’ubushobozi bafite bwo kugira icyo aricyo cyose bahindura ku miyoborere y’u Rwanda.
Yagize ati: “Reka nkubwire, mu Rwanda uyu munsi n’ubwo tutishimiye ubutegetsi buriho ariko tugomba no kwemera ko kugira ngo systeme iriho ihinduke igomba guhindurwa n’abanyarwanda ubwabo bari mu gihugu banazi ibibazo bafite.”
Marara akomeza avuga ko abayobozi b’iyo mitwe bahenda ubwenge inyeshyamba nazo zikizera ko zizabona ubufasha bwo gutera u Rwanda kandi burya ngo bwahe bwo kajya.
Agira ati:”abangaba bashukaga Mudacumura cg bagashuka n’abandi bari mu mashyamba ya Kongo n’abandi mu bari mashyamba y’ahandi bo baba muri Amerika n’Aziya ,Austrariya na hano muri Europe.Barya mayonnaise bakarya capati ,sosiso bakarya chips n’ibindi…ntabwo ushobora gufata abantu bari muri Kongo igihugu gifite akangaratete k’aba MAI MAI n’ibintu byose bibera hariya birimo gufata abagore ku ngufu, Ebola n’ibindi noneho wowe ukicara hano mu Bwongereza ngo ubwire abantu bigire akari aha kajya he ngo bahangane na Leta y’igihugu(…)ibi ni ugushuka benewanyu ngo bashire.”
Muri iyi nkuru dukesha radio therock Noble Marara avuga ko abayobora ayo mashyaka n’imitwe yitwaje intwaro zo kurwanya Leta y’u Rwanda bizeza inyeshyamba ibitangaza byo kuzafata u Rwanda bakoresheje imbunda kandi nyamara ngo ni inzozi zitazigera ziba impamo.
Marara avuga ko abo bayoborera inyeshyamba mu bihugu byateye imbere bizera ko bazafata u Rwanda bagakuraho Perezida Kagame maze bakayobora u Rwanda ,ibintu we yita ‘umwanda’.
Abakurikiranira hafi ibya politiki y’u Rwanda bagereranya iyirukanwa rya Marara mu ishyaka ritavuga rumwe na Leta RRM n’ingata imennye bityo ngo kugaragaza ko imitwe irwanya Leta ya perezida Kagame idashoboye ni amatakirangoyi.
Noble Marara kuva yahunga igihugu cy’u Rwanda yaranzwe cyane n’imvugo zisenya,zisesereza ndetse zidahwema kunenga imiyoberere y’igihugu cy’u Rwanda.kuba muri iyi nkuru yaranzwe n’amagambo agaragaza intege nke z’imitwe irwanya Leta y’u Rwanda tubyite gucinya inkoro?ni amatikarangoyi se?yaba se arimo guharura inzira ateganya kuzanyuramo agaruka mu rwo yarwaniriye?cyangwa yaba yarageze mu ntebe ya penetensiya ?rwandatribune.com izakomeza kubakurikiranira aya makuru.
Ubwanditsi