Christophe Lutundula Minisitiri w’ububanyi n’amahanga akaba na Minisitiri w’intebe wungirije muri DRC, yasubije Umuryango wa EAC uheruka gusaba DRC ibisobanuro ku iyirukanwa ry’abasirikare b’u Rwanda bari mu ngabo z’uyu muryango mu rwego rwo kugarura amahoro n’Umutekano mu Burasirazuba bw’iki gihugu.
kuri uyu wa 6 Gashyantare 2023 aganira n’itangazamakuru, Christophe Lutunula yashinje uyu muryango uburyarya no kwigiza nkana, ngo kuko utayobewe ko DRC n’Abanyekongo bahanganye n’igihugu cy’u Rwanda kubera gutera inkunga Umutwe wa M23 no kwanga kubahiriza ibyemezo mpuzamahanga bigamije kugarura amahoro n’umutekano .
Min Lutundula ,akomeza avuga ko ubutaka bwa DRC buri kugenda bwigarurirwa n’abantu bashigikiwe n’u Rwanda no gusahura umutungo kamere w’ igihugu cyabo bityo ko Umuryango wa EAC wagakwiye kuba ubisobanukiwe neza .
Yongeye ho ko DRC iri kwirinda ko bamwe muri aba basirikare , bashobora guhura n’umujinya w’Abayekongo k’uburyo bakwibasirwa cyangwa se bakagirirwa nabi, bikaba byakongera umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi .
Yagize ati:”EAC igomba kureka Politiki y’Uburyarya. Kugeza ubu ntawe utazi uburyo DRC n’Abanyekongo bahanganyemo n’u Rwanda rutera inkunga M23. Ni abantu bari kwigarurira ubutaka bwacu bakanasahura umutungo kamere w’igihugu cyacu. ibyo ntabwo twakomeza kubyemera cyangwa ngo dukorane n’abo bantu.
Ibi kandi twabivuze na mbere aho Perezida wa Repubulika yari yavuze ko ingabo z’u Rwanda zitagomba kuba mu mutwe w’ingabo za EAC zigomba kuza mu butumwa bwo kugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa DRC. ibyo bagomba kubimenya neza.
Ikindi ,biranashoboka ko umwe muri bariya basirikare ashobora kugirirwa nabi n’Abanyekongo batabishimye , bikaba byakongera umwuka mubi hagati ya DRC n’u Rwanda. Ibyo nabyo turabyirinda.”
Kuwa 30 Mutarama 2023 ,nibwo Ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi bwafashe icyemezo cyo kwirukana k’ubutaka bwa DRC ingabo z’u Rwanda zari mu buyobozi bw’ingabo za EAC ziri mu Burasirazuba bw’iki gihugu.
Umuryango wa EAC ariko, ntiwashimishijwe n’iki cyemezo byatumye usaba Ubutegetsi bwa DRC gutanga ibisobanuro .