Bamwe mu bavuga rikumvikana muri Rayon Sports bakusanyije asaga Miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda. Intego ngo ni ukugurira Rayon Sports abakinnyi bakomeye mbere y’uko isoko ry’igura n’igurisha rifunga.
Ni igikorwa cyabereye muri Hotel des Mille Collines mu Mujyi wa Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Ukwakira 2020.
Hari mu nama yatumijwe na Komite y’inzibacyuho ya Rayon Sports iyobowe na Murenzi Abdallah wungirijwe na Twagirayezu Thadée ndetse na Me Nyirihirwe Hilaire.
Yatumiwemo abahoze mu buyobozi bwa Rayon Sports ndetse na bamwe mu bari hafi y’ubuyobozi bw’ikipe mu myaka ishize n’abandi bavuga rikumvikana muri iyi kipe ya rubanda.
Uretse kungurana ibitekerezo biganisha mu kubaka ikipe, banakoze igikorwa cyo gukusanya agera kuri Miliyoni cumi n’eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.
Uretse aya madorali 1000 ya Amerika yatanzwe na Martin Rutagambwa,wahise ayatangira aho , abandi bemeje ko inkunga biyemeje izatangwa bitarenze tariki 10 Ukwakira 2020.
Amafaranga yakusanyijwe muri iyi nama aje asanga Miliyoni cumi n’eshatu zakusanyijwe n’abagize Fan clubs za Rayon Sports mu nama yabereye muri Hill Top Hotel tariki 29 Nzeri 2020, yahuje abakuriye za Fan clubs ndetse n’ubuyobozi bw’inzabacyuho.
Muri iyi nama yabereye muri Mille Collines, Murenzi Abdallah yashimiye byimazeyo buri mufana wese wa Rayon Sports uruhare akomeje kugira mu kubaka ubumwe bw’ikipe ndetse no gushaka amikoro yo kugura abakinnyi bashya.
Yaboneye kubabwira ko ubu amafaranga amaze gutangwa n’abafana bagize za Fan clubs yamaze kuva kuri Miliyoni cumi n’eshatu, akaba amaze kuba Miliyoni cumi n’umunani (18.000.000 FRW).
Ati ” Mu minsi mike turongera tubone ikipe yacu mu ruhando rw’abahatana. Ndabashimira umwanya mwafashe mukitabira iyi nama yatangiwemo ibitekerezo byiza kandi nanabashimira ubwitange mwagaragaje. Mumfashe tunashimire abafana bagize za Fan clubs. Ubu Miliyoni bari batanze zimaze kwiyongera, ziva kuri Miliyoni 13, ubu zimaze kuba 18 FRW.”
Murenzi Abdallah yavuze ko hari abavuga rikumvikana muri Rayon Sports bari batumiwe muri iyi nama batabashije kuyitabira kubera impamvu zinyuranye ariko nabo ngo biyemeje gukomeza gufatanya n’abandi gukomeza gukusanya ubushobozi bwo kubaka ikipe izahatana mu bikombe byose bikinirwa mu Rwanda.
Mu bakinnyi 33 hagomba gusigara 21
Murenzi Abdallah yabwiye abari muri iyi nama ko impamvu bari kongera abakinnyi mu ikipe ari uko basanze ikipe ifite abakinnyi 43 ariko harimo 10 bakiri bato. Ngo umutoza yabwiye ubuyobozi ko abakiri bato bazaguma muri ’Junior’ naho mu bakuru 33 akeneye gusigarana abakinnyi 21.
Yakomeje avuga ko abazongerwamo bazaba ari abakinnyi 5 bityo ikipe ikazaba ifite abakinnyi 26 bazifashishwa muri ’Saison’ ya 2020/2021.
Ubuyobozi bwa Rayon Sports butangaza ko muri rusange bakeneye Miliyoni 80 z’amafaranga y’u Rwanda ngo bongeremo abakinnyi bakomeye mbere y’uko igura n’igurisha rifunga tariki 24 Ukwakira 2020.
Ntirandekura Dorcas