Umuyobozi w’agateganyo wa Rayon Sports,Murenzi Abdallah,yatangaje ko kuba Umurundi Fiston yarahakanye ko bavuganye ari ibisanzwe ku bakinnyi ariko ngo bagiranye ibiganiro biza guhagarikwa n’uko Rayon Sports yabonye abakinnyi 2 bo muri TP Mazembe.
Mu kiganiro yagiranye na Falsh FM mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 12 Ukwakira 2020, Murenzi Abdallah yavuze ko bari bavuganye na Fiston ariko ngo nyuma yo kubona undi rutahizamu , Mbelu Robert batijwe na TP Mazembe ngo bagabanyije imbaraga bashyiraga mu biganiro bagiranaga na we.
Ati ” Abakinnyi nyine ni uko ariko hari ama contacts amwe yari yakozwe (hari habayeho kuvugana). Tumaze kubona uriya muhungu Robert, ntabwo twashyizemo imbaraga kuko dufite Robert , tukagira na Camara twaba dufite ubusatirizi bwiza ku buryo gukomeza kongera abakinnyi n’umubare w’abanyamahanga bitwara amafaranga, byabaye ngombwa ko tugabanya imbaraga aho tubona tudafite amahirwe menshi.”
Mu minsi ishize, rutahizamu Fiston Abdoul Razak ukomoka mu gihugu cy’u Burundi ndetse agakinira n’ikipe y’igihugu “Intamba mu rugamba” yavuze ko ngo igihe kitaragera cyo gukinira Rayon Sports.
Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru cyo mu Burundi,” Indundi Sports”, Fiston Abdoul Razak yahakanye amakuru yatanzwe na Perezida Murenzi ari kuvugana na Rayon Sports kugira ngo azayikinire mu mwaka w’imikino ugiye kuza.
Fiston yagize ati ” Iyo nkuru si yo nta muntu n’umwe turavugana avuye muri Rayon Sports.Si ubwa mbere bavuga ko ngiye kuyerekezamo ariko sinzi impamvu babikora , hari abantu bamwe bigeze kumbwira ko najya mu Rwanda , Tanzania , Uganda cyangwa Kenya ariko muri iki gihe ntiharagera ko nkina muri ibyo bihugu byo muri East Africa keretse mu myaka izakurikira “.
Mu cyumweru gishize,Murenzi Abdallah yabwiye B&B FM UMWEZI ko muri 2013 ubwo yayoboraga Rayon Sports yavuganye na Fiston ariko ntibyakunda ko aza muri Rayon Sports ndetse ubu ari kugerageza kongera kumugarura.
Ati ” Ibiganiro birimo gukorwa , so nabyo bigenze neza byashoboka. Ni umukinnyi mwiza unakunda Rayon Sports. Twari twaravuganye Rayon Sports ikiri i Nyanza bipfa ku munota wa nyuma ariko ntabwo iyo contact yatakara gutyo gusa, abantu bagomba kuyibyaza umusaruro.”
Fiston yakiniye amakipe atandukanye arimo LLB Académic FC yo mu Burundi ,Sofapaka FC yo muri Kenya, Mamelodi Sundowns yo Afurika y’Epfo, Bloemfontein Celtic nayo yo muri Afurika y’Epfo, 1º de Agosto yo muri Angola, Al-Zawraa yo muri Iraq, JS Kablylie yo muri Algeria. Ubu akinira Enppi SC yo mu Misiri.
Uretse Vital Ourega na Mbelu Robert bamaze gutizwa Rayon Sports muri TP Mazembe,Murenzi Abdallahyemeje ko bari mu biganiro na Biramahire Abeddy na Moussa Camara.