Umutingito uri ku gipimo cya 5,9 wabaye mu bice bitandukanye muri Afghanistan, wahitanye abantu babarirwa mu gihugu [1000] unakomeretsa abandi benshi.
Uyu mutingito wabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Kamena 2022, wari ukomeye cyane aho wasenye inzu nyinshi, zigwira abaturage.
Uyu mutingito wari ku muvudo wo hejuru, wibasiye agace k’amajyepfo ashyira uburengerazuba bw’umujyi wa Khost wegereye umupaka uhuza Afghanistan na Pakistan.
Kugeza ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, hari hamaze gutangazwa ko uyu mutingito wahitanye abantu barenga 1000 kandi ko imibare ishobora kwiyongera uko hakomeza kugenda haboneka amakuru mashya.
Minisiteri y’imicungire y’ibiza muri Afganistan, yemeje ko abenshi mu bahitanywe n’uyu mutingito ari abo mu Ntara ya Paktika.
Abenshi kandi ngo ni abo mu turere twa Giyan, Nika, Barmal na Zirok two muri iyi Ntara ya Paktika.
Abayobozi batandukanye, bakomeje kwihanganisha iki gihugu cya Afghanistan ku bw’ibi biza bidasanzwe byahitanye abaturage batari bacye.
Ubutegetsi muri Afganistan bwatangaje ko hatangiye ibihe bidasanzwe kubera ibi byago byabagwiririye ndetse ubu hakaba hakomeje gushakishwa ababa bagwiriwe n’ibikuta by’inzu.
RWANDATRIBUNE.COM