Global Systems for Mobile Communication ni ihuriro mpuzamahanga rigenga itumanaho rigendanwa , ryemeje ko 2030 abagera ku 88% byabany’Afurika, bazaba bafite telefone ngendanwa zigezweho.
Muri iyi nama harimo no kumurikwa gahunda zitandukanye z’ikoranabuhanga
Ibi byagarutweho kumunsi wa kabiri w’inama irikubera i Kigali ikaba yaratangiye ku wa 17 Ukwakira 2023 inamay’ itumanaho rigendanwa, , ihuje abarenga 3,000 baturutse mu bice bitandukanye by’Isi.
Bimwe mubyagarutseho kinzitizi mububyo bw’ibiganiro birimo guhuza abakora mw’ikorana buhanga , biragaruka cyane kuri bimwe mu byakorwa kugira ngo hakurweho inzitizi zabatuye badashobora kugerwaho na serivisi za murandasi, ndetse na za telefone zigezweho Smart Phones, mu bihugu bya Afurika.
Muri iyi nama hagaragajwe ko abagera kuri Miliyoni 680 batuye munsi y’ubutayu bwa Sahara, nubwo batunze telefone ngendanwa ariko badakoresha murandasi (Internet), nubwo harimo abagerwaho n’ibikorwa remezo, kuko 25% ari bo gusa bakoresha murandasi.
Abanyamakuru babwiwe gahunda zitandukanye zigamije gufasha abatuye ku mugabane wa Afurika kubona telefone ngendanwa
Abanyamakuru babwiwe gahunda zitandukanye zigamije gufasha abatuye ku mugabane wa Afurika kubona telefone ngendanwa
Umuyobozi Mukuru ushinzwe guteza imbere itumanaho rigendanwa muri GSMA, Max Cuvellier, yavuze ko abagera kuri 25% by’abatuye umugabane wa Afurika, ari bo bakoresha murandasi bifashishije telefone ngendanwa, mu gihe abagera kuri 15% batagerwaho na murandasi, naho abagera kuri 59% bagerwaho n’ibikorwa remezo ariko batadakoresha murandasi.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’itumanaho cya Vodacom muri Tanzania, Philippe Bisiimire, avuga ko nk’umugabane bakwiye kumva neza ko uruhare rwa serivisi za murandasi mu iterambere ryawo, ahanini rishingiye ku ikoranabuhanga rigezweho ndetse binajyana no gushyiraho ibikorwa remezo bigamije kwihutisha izo serivisi, birimo nk’ishyirwaho ry’ikiragano cya 5 (5G), kuri ubu ikwirakwiza ryayo rigeze gusa kuri 20% mu bihugu byo muri Afurika.
UMUTESI Jessica