Hakomeje kugaragara amashusho y’ibikorwa by’ihohoterwa biri gukorerwa bamwe mu Banyekongo, bamwe bari gukubitwa ubuhiri banatwikwa, bamwe bavuga ko bisa nk’ibyabaye mu Rwanda mu 1994 muri Jenoside Yakorewe Abatutsi.
Ni amashusho ari gushyirwa ku mbuga nkoranyambaga, bivugwa ko ari Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda byumwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi, bari gukorerwa ibi bikorwa biteye agahinda.
Ibi bikorwa biri gukorwa n’umutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside Yakorewe Abatutsi mu Rwanda yaguyemo abarenga miliyoni imwe.
Amwe muri aya mashusho, ni ayashyizweho n’uwitwa General Sultan Makenga [ntitwakwemeza ko ari uwo muri M23] kuri Twitter, agaragaza abantu bavuga Ikinyarwanda bari gukubita umuturage banamutwitse.
Baba bakubita uyu muturage ubuhiri, mu buryo buteye agahinda, aho uyu wayashyizeho yahise ashyira ubutumwa ko bisa nk’ibyabaye mu Rwanda.
Yavuze ko bibabaje kuba ibintu nk’ibi bibera mu Gihugu kitwa ko gifite ubuyobozi, ati “Isi yiteguye kongera gusubira mu bihe nk’ibyo mu 1994 muri Jenoside yabaye mu Rwanda? Abantu bari gutakaza ubumuntu.”
General Sultan Makenga kandi yashyize andi mashusho agaragaza abo munzego z’umutekano barimo abasirikare ba Congo Kinshasa bari guhondagura abaturage babaryamishije hasi, bashungerewe n’abantu bagira bati “mwongezemo afande.”
RWANDATRIBUNE.COM