Muri FDLR abahanuzi babarizwaga mu matsinda y’abanyamasengesho azwi ku mazina y’Umushumba mwiza na Yezu ntunsige amaze ukwezi ahanura ko Gen.Omega iki ari cyo gihe agiye gutaha mu Rwanda agasanga umuryango we. Ubu buhanuzi kandi bwerekanye ko intambara ya M23 izamara igihe kandi igasiga ikoze akantu muri FDLR.
Ubuhanuzi bukomeje kuvuga ko muri FDLR hagiye kuba akaga gakomeye ako kaga kakazibasira igice cya Parisi ari nacyo kibarizwamo umugaba mukuru wa FDLR FOCA, Gen.Maj Ntawunguka Pacificque.
Ubu buhanuzi kandi bwavuze ko benshi mu bagize ayo matsinda bazapfa abandi bagafatwa mpiri harimo na Gen.Omega ubwe.
Umwe mu bayobozi b’itsinda rihanurira Gen Omega yabwiye isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri Tongo dukesha iyi nkuru ko ibyahanuwe byinshi batangiye kubibona. Aha yavuze ko umwe mu bayobozi wari umurinzi wa Gen. Omega akaba na Pasiteri Ajida Ceceo yishwe, Lt.Col La Fontaine Umuvugizi w’igisirikare nawe yaburiwe irengero n’abandi.
Uyu musirikare wa FDLR ufite ipeti rya Serija akaba n’umwe mu bahubiri yakomeje abwira isoko y’amakuru ya Rwandatribune ko mu bindi biri kugenda bisohora harimo umwe mu bo basenganaga witwa Ssgt Uwiduhaye Marie Chantal uherutse gufatwa na M23 na we bari baramuhanuriye ko agiye kuzobera urupfu ariko nyuma Imana ikazamurokora agataha mu Rwanda.
Uyu musirikare asoza yavuze ubuhanuzi bafite buvuga ko intambara ya M23 na FARDC izatinda kandi ko izasiga benshi muri bo batashye harimo na Gen.Omega.
Mu bindi bamenye ni uko Col.Ruhinda ari we uzayobora FOCA naho Gen.Maj Busogo akazasimbura Lt.Gen Byiringiro kuko basanze azagwa muri iyi ntambara yishwe n’inyota.
Ubuhanuzi ni kimwe mu mizi y’ingengabitekerezo umutwe wa FDLR ugenderaho ariko benshi mu bayibayemo bavuga ko ari ubutumwa bucurwa na Gen.Omega afatanyije na Gen.Bgd Uwimbabazi Nyembo ukuriye ubutasi muri uwo mutwe.
Ally MWIZERWA
RWANDATRIBUNE.COM