Abayobozi ba FDLR batangije amasengesho yo gusaba Imana ngo ihoshe invururu zadutse mu rubyiruko rukomeje gusaba Gen.Byiringiro na Gen Omega kwegura
Mu gace ka Masisi gahana imbibe na Walikare hamaze iminsi 3 hari kubera amasengesho yayobowe n’abavugabutumwa batandukanye agamije gusaba Imana ng ihoshe uburakari bw’urubyiruko rubarizw amuri Diaspora ya FDLR ikorera hanze ya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.
Ni nyuma y’ubusabe bw’urubyiruko ruyobowe na Dan Putine ukuriye Serire y’afurika y’epfo aho urubyiruko rusaba Abayobozi ba FDLR kwirukana Gen.Omega bashinja kuba igikoresho cy’umwanzi na Lt.Gen Byiringiro Victor akajya mu zabukuru,si urubyiruko ruba muri Afurika y’epfo rwagiye rubisaba kuko hari n’abandi babarizwa mu nkambi ya Zaleka,Zambiya,Mozambike ndetse na Uganda bakomeje gusaba ko muri uyu mutwe habaho impinduka.
Abo bajene bakaba bifuza ko Misago Theoneste usanzwe ari Komiseri wa Diplomasi yayobora FDLR akungirizwa na Fidele ukuriyeb FDLR muri Congo Brazaville,amakuru agera kuri Rwandatribune avuga ko izi nvururu Misago,Gen Nyembo,Sadi na Fidele aribo baba baziri inyuma mu gukoreshya uru rubyiruko kugirango rwigaranzure abo basaza bo muri FDLR.
Abiyita abajene bibaza uburyo urugaga rwabo kuva mu nzego zo hasi kugera hejuru ari abasaza b’imyaka myinshi basizwe n’umuvuduko w’iterambere batakimenya aho isi igeze,benshi muri bo kandi binubira uburyo itumanaho ribahuza na FDLR ritabaho usibye umuyoboro banyuzamo amafaranga gusa nayo batazi icyo amara.
Mu biganiro byagiye binyuzwa ku miyoboro ya youtube benshi mu bayoboke ba FDLR binubira uburyo abayobozi babo babaza ibitagenda mu rugaga,ahubwo bakabasubiza ibibazo bijyanye n’iyobokamana bivugango turacyasenga,dutegereje amasezerano n’ibindi aho uru rubyiruko ruvuga ko aba Jenerali ba FDLR bagombye gusubiza ibisubizo bya gisilikare kuko aribyo bize ,naho ibyo gusenga bakabiharira aba Padiri n’Abapasiteri.
Umutwe wa FDLR uvuga ko ushingiye ku mashiga atatu,Politiki,igisilikare no gusenga nyamara ababaye muri uyu mutwe ntibahwemye kuvuga ko ibyo gusenga ari igipindi uyu mutwe ukoreshya kugirango ukomeze ugire ingwate abitwa ko ari abayoboke bawo,umwe mu basilikare bahoze muri FDLR ufite ipeti rya Majoro ubwo yaganiraga na Rwandatribune yagize ati:bariya bagabo iyo babonye bokejwe igitutu bashaka abahanuzi bagahimba ubutumwa bwerekana ko dutashye kugirango twegucika intege,babona bishaje bagahimba ibindi kugeza ubu imyaka 30 ikaba yihiritse
Uyu musilikare yakomehje yibaza abahanurira FDLR uburyo batagira isoni ati:buriya uwareba biriya bisaza by’imyaka 80 bizategeka uRwanda bikureho FPR biciye mu zihe nzira,uyu mu Ofisiye yavuze ko muri ariya mashyamba babaho nk’abatazi aho isi igeze mu ikoranabuhanga mw’iterambere n’ibindi agasoza atanga ubutumwa ati:nabwira uru rubyiruko amafaranga baha Gen.Rumurinn’imbaraga bamutakazaho ko babireka bakirira utwo dufaranga.
Mwizerwa Ally
Rwandatribune