Minicom igaragaza ko mu igenzura gusa ryakozwe kuva tariki 20 Werurwe kugeza tariki 25 Werurwe 2020, ku masoko no mu bice by’ubucuruzi bitandukanye mu Mujyi wa Kigali, Muhanga na Musanze, ibigo by’ubucuruzi byasanganywe ariya makosa byaciwe amande asaga miliyoni 4Frw.
Mu igenzura ryakozwe muri iriya minsi itandatu, mu Mujyi wa Kigali hagaragaye ibigo by’ubucuruzi n’abacuruzi 46 bazamuye ibiciro ndetse bikora n’andi makosa agamije gusahurira mu nduru muri iki gihe cy’icyorezo cya COVID-19.
I Musanze hagaragaye ibigo by’ubucuruzi n’abacuruzi 17 naho i Muhanga ni 46. Ibi bigo n’abacuruzi byose uko ari 109 byaciwe amande angana na 4 935 000Frw.
Minicom yerekana ko kuva tariki 17 Werurwe kugeza tariki 25 Werurwe 2020, imaze guhana ibigo by’ubucuruzi n’abacuruzi 90 mu Mujyi wa Kigali, baciwe amande angana na 7 550 000 Frw, mu Karere ka Musanze na Muhanga hamaze guhanwa abacuruzi 63, baciwe amande angana na 1 195 000Frw.
Bisobanuye ko kuva Minicom yatangira iri genzura, imaze guhana ibigo by’ubucuruzi n’abacuruzi 153, bakaba baraciwe amande angana na 8 745 000 Frw.
Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Soraya Hakuziyaremye aherutse gutangaza ko ibiciro by’ibiribwa by’ibanze bitagomba guhinduka.
Yagize ati “Ibiciro by’ibiribwa by’ibanze ntibigomba guhinduka, ibyinshi nk’umuceri, ibirayi, imboga byose ni ibyo twihingira hano iwacu,…., Turasaba abafite amaduka, kuturiza ibiciro bitwaje iki cyorezo”.
Yakomeje asaba abaturage gutanga amakuru aho babonye iki kibazo “turasaba abaturage ko mu gihe habaho ko abacuruzi runaka bazamura ibiciro bitwaje ibi bihe bidasanzwe, kwegera inzego z’ibanze, kuko dufatanyije nazo ndetse n’ikigo cy’Igihugu gifite mu nshingano kurengera umuguzi mu kurwanya ibi.”
Minicom yasabye abacuruzi kwirinda kuzamura ibiciro by’ibicuruzwa byaba ibikorerwa imbere mu gihugu cyangwa ibiva hanze yacyo, kumanika ibiciro by’ibicuruzwa ku buryo bigaragarira abaguzi.
Hari kandi kwirinda gutanga inyemezabwishyu zidahwanye n’amafaranga bakiriye, kwirinda gukoresha ibipimo bitujuje ubuziranenge cyangwa gutanga ibicuruzwa byarengeje igihe no kwirinda kubangamira abagenzuzi b’ubucuruzi igihe baje babagana.