Itsinda ry’intumwa zidasanzwe z’Umuryango w’Abibumbye ziratangira uruzinduko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Gatatu.
Iri tsinda riratangira uruzinduko rw’iminsi ine rutangira kuri uyu wa 08 Gashyantare kugeza ku ya 12 Gashyantare 2023.
Iri tsinda rigizwe n’abayobora imiryango n’inzego binyuranye by’Umuryango w’Abibumbye mu karere ka Afurika barimo uhagarariye Umunyamabanga Mukuru wa UN muri Afurika, Martha Pobee.
Barimo kandi umuyobozi ushinzwe uburenganzira bwa muntu n’inzego z’umutekano, Elizabeth Spehar.
Iri tsinda rigiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma y’umunsi umwe gusa muri iki Gihugu habereye amahano yakozwe n’Abanyekongo bigaragambya bamagana MONUSCO.
Aba banyekongo bigaragambije mu buryo budasanzwe kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Gashyantare 2023, bateze imodoka za MONUSCO, barazitwika zirashya zirakongoka.
RWANDATRIBUNE.COM