Muri Repuburika ya Sierra Leone,Imyigaragambyo ikomeye yatangiye kuwa gatatu aho abantu ibihumbi bigabije imihanda binubira izamuka rikabije ry’igiciro cyo kubaho, ruswa, n’urugomo rwa polisi.
Nk’uko bitangazwa na Perezida w’iki gihugu yatangaje ko iyi myigaragambyo ari “ibikorwa by’iterambwoba”, kandi avuga ko ari impamvu za poliki zibiri inyuma.
Nyuma yo gutangira iyi myigaragambya Igipolisi cyahise kiza kuyihagarika maze habaho guhangana gukomeye kuwa gatatu no kuwa kane.
Leta ivuga ko abantu batandatu aribo bamaze gupfa mu rugomo rw’iyi myigaragambyo, ariko ibiro ntaramakuru Reuters bivuga ko hapfuye abantu bagera kuri 21.
Igipolisi cyatangaje ko abapolisi batandatu nabo biciwe muri iyi myigaragambyo; babiri mu murwa mukuru na bane mu yindi mijyi.
Perezida Julius Maada Bio wari mu ruzinduko hanze y’igihugu yahise agaruka igitaraganya gukurikirana ibirimo kuba, yizeza ko hagiye kuba iperereza.
Abigaragambya mu murwa mukuru Freetown batwitse ibintu bitandukanye birimo amapine menshi, barwanira n’abapolisi kugenzura imihanda ikomeye.
Umunyamakuru Umaru Fofana avuga ko imyigaragambyo nk’iyi ari ibintu bidasanzwe muri Sierra Leone, cyane cyane mu murwa mukuru.
Iyi myigaragambyo yabaye no mu yindi mijyi nka Makeni na Kamakwie mu majyaruguru ahiganje abatavugarumwe n’ubutegetsi.
Ibiciro by’ibintu nkenerwa byakomeje kuzamuka mu bihugu byinshi muri Africa, kubera impamvu zitandukanye zirimo ingaruka z’intambara muri Ukraine.
Kuva kuwa gatatu kandi internet yari yaciwe intege nk’uko urubuga NetBlocks rwabigaragaje, ariko kugeza kuwa kane nijoro yari yongeye gusubizwaho hose.
Sierra Leone imaze igihe ari igihugu gituje nyuma y’intambara y’imbere mu gihugu yabaye kuva mu 1991 kugeza mu 2002.
Iki gihugu gituwe n’abaturage miliyoni umunani bari mu bakennye cyane ku isi kuko kiri ku mwanya wa 182 mu bihugu 189 ku rutonde rwa ONU rwa Human Development Index.
Ubukungu bw’iki gihugu bushingira ku mutungo kamere ariko bwazahajwe cyane n’intambara mu gihugu yasize abantu bagera ku 120,000 bishwe.
Kuzahura ubukungu bwacyo byakomwe mu nkokora n’icyorezo Ebola mu 2014 – 2016, kugwa kw’igiciro cy’amabuye y’agaciro, Coronavirus, n’intambara muri Ukraine.
Ibi byose biri mubyatumwe aba baturage bihereza imihanda batangira kwigaragambya.
Umuhoza Yves