Impanuka zikomeje guca ibintu muri iyi minsi zigahitana benshi abandi zikabasiga iheruheru, ni nako byagenze mugitondo cyo kuri uyu wa 29 Werurwe ubwo Imodoka itwara abagenzi ya Sosiyete ya Volcano Express yari yerekeje I Kampala yagonganye n’iya Sosiyete ya Trinity yari iri kujya i Kigali hagakomerekeramo imbaga y’abantu.
Nk’uko tubikesha isoko ya Rwandatribune iri I Kampala ngo iyi mpanuka yabaye ahagana Saa munani n’iminota 20 zo mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu. Icyakora Kugeza ubu nta muntu biravugwa ko yaba yaburiye ubuzima muri iyi mpanuka.
Bivugwa ko abantu umunani mu bari mu modoka ya Volcano bakomeretse mu gihe abari mu ya Trinity hakomeretse mo 21.
Kugeza ubu impamvu yateye iyi mpanuka ntiyari yamenyekana gusa biravugwa ko ishobora kuba yetewe n’umuvuduko mwinshi cyangwa se kubura feri kuko imodoka ya Trinity yarenze umuhanda ikagwa mu mukingo.
Volcano yaherukaga gukora impanuka mu mpera z’umwaka ushize ubwo yari iturutse i Kampala igana i Kigali ikagongana n’indi itwara abagenzi mu muhanda Ntungamo-Kabale ku musozi wa Rwahi, batandatu barimo Abanyarwanda bakitaba Imana.
Ibi bibaye mu gihe impanuka zimaze gufatwa nk’ikibazo gikomeye mubiri guhitana ubuzima bw’abantu benshi muri iyi minsi by’umwihariko mu Rwanda.
Ubwanditsi