Ukraine iri mu kangaratete aho ikomeje gushakisha abaturage b’abagabo binjira mu ntambara n’Uburusiya, ikababura.
Umwe mu bofisiye Pavlo arashakisha ingabo zinjizwa mu gisirikare gusa ntibimworoheye kuko benshi mu bakinjiramo bakomeje gupfa abandi bakahangirikira bikomeye ndetse abaturage bakaba bakomeje kwitarura imigi irimo intambara bakajya kure yayo.
Pavlo aragira ati: “Ntabwo mbyumva kuko birababaje, abaturage bakomeje kudutererana ntibabyitayeho. Dukeneye guhuza imbaraga, tukunga ubumwe nk’uko byakozwe ku munsi wa mbere, tugasenyera umugozi umwe nk’abavandimwe.”
Pavlo nawe yagizweho igaruka n’iyi mirwano ni inkomere ndetse yabuze inshuti ze bafatanyaga nk’uko BBC ibitangaza.
Ati: “Byari bindangiranye ntangira gusenga, si ibyo navuga mu magambo. Akomeza agira ati: “Umunsi umwe abana babo bazababaza icyo bakoze mu ntambara igihe abandi bagabo barwanaga ngo batabare igihugu cyabo ntibazabona icyo babasubiza, bazabihisha. Ati kandi igiciro Ukraine isabwa izagitanga ubwayo.”
Ubwo yabazwaga inshuti asigaranye mu mirwano yagize ati:”Nta numwe usigaye,abasigaye gusa ni inkomere nka njye abandi barapfuye.”
Bamwe mu bajyaniwe ababo ku rugamba baragira bati: “N’ubwo abana bacu bapfuye ariko turizera ko bakoze icyo bagombaga gukora ndetse n’abarimu baragenda babivuga mu mashuri aho bakomeza bagira bati ntitugomba gutezuka”.
Florentine Icyitegetse
Rwandatribune.com