Mu nama yahuje abayobozi b’inzego z’ibanze agamije kurebera hamwe aho gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi igeze, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney, yabibukije ko bagomba kongera ikibatsi mu byo bakorera abaturage kandi bakarushaho kurinda ibyagezweho.
Muri iyi nama, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianne yagarutse ku bikorwa remezo bitwara akayabo k’amafaranga nyamara ntibyitabweho.
Yagize Ati “Hari imishinga itangira itarakorewe inyigo neza, hakaba itangira yagera hagati igapfa kandi hari n’idindira.”
Akomeza agira ati ”iyo witegereje mu Turere usanga hari ibintu bihari byatwaye amafaranga Igihugu nyamara bidakora icyo bigomba kuba bikora.”
Muri iyi nama ibaye ku nshuro ya mbere kuva hatorwa abayobozi b’inzego z’ibanze, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yaboneyeho kuburira abayobozi batagaguza imitungo y’Igihugu, abasaba kujya bayibungabunga n’iyashaje ikitabwaho bikwiye, byana bangombwa igasanwa.
Minisitiri Gatabazi yakomeje avuga ko abayobozi bakwiye kubungabunga ibikorwa remezo, bakarinda ibyagezweho aho kureberera imishinga yangirika ngo bicecekere.
Ati ”iyi mishinga n’ibindi bikorwa byakabaye bibungwabungwa bikabyazwa umusaruro.”
Yakomeje avuga Ati “Ibyo byose biri mu Turere abayobozi barahari baricaye barabibona, niba ahantu harubatswe gukorera hoteli ikaba itari gukunda nibahashyire ishuri ariko abana bige. Niba ahantu harubatswe ikigo cy’urubyiruko kikaba kitari gukora nibahashyire isoko cyangwa iduka cyangwa ikindi kintu kizabyara umusaruro ariko amafaranga y’igihugu ntabe yarapfuye ubusa yubaka ibintu bidakora.”
Yunzemo ati “Hari inzu zishaje zimaze igihe, yari imishinga ya za komine na perefegitura, byose biri mu Turere ntacyo bikora ahubwo byaritsemo amavubi kandi bakeneye kubaka ibigo nderabuzima, udukiriro. Ibyo bintu byose bidakora bashobora kubibyaza umusaruro ku nyungu z’abaturage.”
Abari bitabiriye iyi nama bemeranijwe ko bagiye gukora iyo bwabaga kugira ngo iyi myaka ibiri isigaye ibitaragerwaho bibe byagezwe ho.
Yves UMUHOZA
RWANDATRIBUNE.COM