Musabyimana Gaspard ni umugabo ukomoka muri Nyamugali ,aha hose ari muri perefegitura ya Ruhengeri ubu ni mu karere ka Burera akaba yaravutse mu mwaka w’1955.
Mu gihe cy’ubutegetsi bwa Habyalimana Juvenal uyu mugabo yoherejwe kwiga hirya no hino iburayi aza aba umurwanashyaka wa MRND. Ni muri icyo gihe kandi yagizwe umuyobozi w’urwego rw’igihugu rw’abinjira n’abasoka .
Mu gihe Musabyimana yayoboraga uru rwego yaranzwe no gototeza abakozi b’abatutsi barukoragamo ndetse akima n’abatutsi n’abataravuga rumwe n’ubutegetsi bwa Habyalimana juvenal inzandiko z’inzira ngo batajya kuvugana n’abatunzi babaga hanze y’igihugu.
Mu gihe cy’amashyaka menshi uyu mugabo yari m’urubyiruko rw’ interahamwe za MRND ,nyuma aza no kujya gutanga umusanzu mu ishyaka rya CDR aba umwe mubagize uruhare mu gukwirakwiza umutwe w’impuzamugambi muri za perefegitura z’u Rwanda mu gihe cyo gutegura no gushyira mubikorwa umugambi mubisha wa jenoside yakorewe abatutsi 1994.
Nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi yahungiye mu cyahoze ari Zaire ahava agana mu Bubiligi aho yahise akomeza umugambi we wo kubiba no gukwirakwiza amacakubiri y’urwango n’ingengabitekerezo ya jenoside yandika ibitabo bihakana bikanapfobya jenoside yakorewe abatutsi ku buryo yageze naho ayigereranya n’ubwicanyi busanzwe.
Mu gihe cyo gushinga ishyirahamwe ry’abana b’urubyiruko rukomoka kubagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi 1994 rya jambo asbl yabaye umujyanama wabo ukomeye afatanyije n’umubiligi Luc Marchal,Filipp Reyntjens ,umunyakanada witwa Judi River bakaba bahuje umugambi wo guharabika ubutegetsi bw’u Rwanda no kubiba urwango mu banyarwanda baba hanze y’u Rwanda.
Abanyarwanda bakurikirana ibikorwa bya Musabyimana Gaspard bamuzi nkumwe mubagize uruhare mu kwangisha inkotanyi abaturage kuko mu gihe cy’umwaka w’1990 yakunze kuvugira mubinyamakuru bitandukanye nka kangura na RTLM ko inkotanyi atari abanyarwanda ari abanyamahanga bateye u Rwanda bamuzi nkuhora abiba amacakubiri.
Mucunguzi obed