Kuri uyu wa 16 Nzeri 2022, ababana n’ubumuga bo mu Karere ka Musanze bamurikiye Umuyobozi w’akarere ibikombe 9 batsindiye mu mwaka w’imikino 2021-2022.
Aba babana n’ubumuga butandukanye harimo ubw’ingingo,ubumuga bwo Kutumva no kutabona ,ubumuga bwo kutavuga ndetse n’ubumuga bwo mu mutwe bose buri ruhande rwegukane igikombe byakarusho ruriruhande rukaba rufite ikipe y’abahungu niy’abakobwa. Ibi bikaba byaratumye,Akarere ka Musanze karahawe igikombe cy’ishimwe mu Rwanda hose kuko kashyizeho amakipe y’abakinnyi gahereye ku babana n’ubumuga ku mpande zose,hatagize bamwe birengagizwa.mu gihe mu tundi turere usanga hari nk’ibyiciro bibiri gusa.
Ababana n’ubumuga bashimiye ubuyobozi bw’akarere ka Musanze by’umwihariko Perezida Paul Kagame udahwema kwita ku buzima n’iterambere ry’ababana n’ubumuga.
Ibi byagarutsweho n’umwe mu babana n’ubumuga bw’ubugufi bukabije Uwitije uvugako yahawe amahirwe agaserukira u Rwanda mu mu mahanga ndetse akazana igikombe. Uwitije avuga ko byose abikesha ubuyobozi bwiza buha ababana n’ubumuga agaciro kandi ko byamugiriye umumaro ukomeye cyane kwibona aserukiye igihugu ye mu mahanga .
Uwitonse Hesron ,Umuyobozi w’ababana n’ubumuga mu Karere ka Musanze yunzemo agira ati”Uyu munsi ni umunsi wo kwishimira insinzi y’abakinnyi b’Aakarere ka Musanze bafite ubumuga no kumurikira Meya wacu ibikombe twegukanye. Ibi tubikesha ubuyobozi bwiza buha agaciro abafite ubumuga. Ibi kandi bidutera imbaraga zo gutwara ibindi bikombe byinshi mu mikino iri imbere dutegereje. Intego yacu ni ugutsinda cyane nk’uko twabiberetse mu bikombe twegukanye,abafite ubumuga bo mu zindi Ntara batwitege tuzabatsinda.”
Umuyobozi wa Karere ka Musanze Ramuli Janvier yashimiye ababana n’ubumuga ubwitange n’ubuhanga n’intambwe bamaze kugeraho mu mikino,abizeza kubafasha no kubaba hafi mu gukomeza guha ababana n’ubumuga ubuzima aho yagize ati”Siporo ni ubuzima”
Meya Ramuli Janvier yashoje abwira Abanyarwanda ati”Ababana n’ubumuga nabo bagira uruhare mu iterambere ry’igihugu,bagira uruhare mu guha Abanyarwanda ibyishimo ndetse bagira uruhare mu kuzamura ibendera ry’igihugu cyacu mu ruhando mpuzamahanga.
Elica Charlotte
RWANDATRIBUNE.COM
Muraho neza!Inkuru yanyu n’inziza ariko ugomba gukosora ntibavuga ababana n’ubumuga bavuga Abafite Ubumuga.Murakoze