Abagize ishyirahamwe ryitwa ‘IMPUHWE Z’URUKUNDO Musenyi’ ry’ababyeyi b’abana bafite Ubumuga rikorera mu mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze, bavuga ko abayobozi babo babatuburiye babizeza kubashashakira abaterankunga bazabaha umuceri n’ingurube ubu bakaba bari kuririra mu myotsi kuko udufaranga babasabye gushoramo batubarimanganyije.
Bahizi Daniel umwe umubyeyi w’umwana ufite ubumuga muri iri shyirahamwe yagize ati “Abayobozi bacu baduhagarariye ku Murenge wacu wa Muko batuzaniye umudamu witwa Kampire Groliose batubwira ko asanzwe azwi mu Karere ka Musanze nk’umubyeyi ufite umwana ufite ubumuga batubwira ko azatuzanira abaterankunga bakaduha umuceri n’ingurube, urareba uko meze kumbwira ko nzahabwa umuceri nabyumvise vuba, ubwo Kampire atubwira ko afite irindi shyirahamwe mu Murenge wa Muhoza abereye Perezida ko aratwomekaho tukazajya duhabwa inkunga hamwe, twarabyemeye ariko adusaba ko twajya dukoteza amafaranga 1000frw buri kwezi kugira ngo bigaragare ko twishyize hamwe, twarayatanze uwakoteje neza ubu agize ibihumbi 11000frw.”
Akomeza avuga ati “Uko twakotezaga Philipo Karekezi ari na we uhagarariye abana bacu ku Murenge na komite ye batubwira ko bayajyanye kuri konti imwe n’iy’ababandi navuze haruguru, ariko igihe cyaje kugera biratururuma tubabajije ayo bamaze kugira ndetse ngo turebe icyo twayamaza dusanga barayariye batangira kwitana bamwana.”
Ubwo Rwandatribune yasuraga aho bari bateraniye abanyamuryango bose bari aho babwiye bavuze ko bifuza ko ababaririye amafaranga babiryozwa.
Nyiramajyambere na we ni umubyeyi w’umwana ufite ubumuga bwo kutavuga ndetse bigaragara ko atishoboye ubwo twamusuraga iwe yatubwiye akababaro atewe no kubura udufaranga yakoteje.
Yagize ati “N’ubu umbona ngiye kuburarara nabuze icyo nshyira ku ziko. Mu byukuri mbona amafaranga yo gukoteza muri ririya shyirahamwe ku buryo bungoye cyane, nkorera amafaranga magana atatu ku musi muri Viyupi, mbyuka saa kumi n’imwe za mugitondo ngashorera uyu mwana ubona nkajya gukubura ku muhanda, iyo ngezeyo mwicaza hafi yaho ndi gukubura twarangiza isuku nkajya gushaka uwampa akaraka rimwe na rimwe nkakabona ubundi nkakabura,utwo dufanga mbona nitwo nkuramo utwo nkoteza.”
Yakomeje agira ati “Mu byukuri nyatanga ari ukwitera icyuma kugira ngo nzarebe ko hari icyo yazamarira umwuzukuru wanjye.”
Kampire Gloriose ushyirwa mu majwi cyane ko ari we wazanye iki gitekerezo yabwiye Rwandatribune ati “Ibintu nabikoranye na komite yose uko twari batatu, uhagarariye Abafite ubumuga ku Murenge wa Muko Philipo Karekezi hamwe n’uhagarariye abafite ubumuga ku Kagari ka Mburabuturo Irageretse Serge ari na we kontabure wacu.
Twari dufite ukuntu twabeshyaga umuterankunga w’Umufaransa waduhaye ingurube tukamubeshya umubare w’abanyamuryango, hanyuma n’amafaranga y’icyana cy’ingutube tukamubwira menshi arenzeho tukayagabana twese, amafaranga yabo rero twarayagabanaga uko bakoteje tuzi ko nihaza undi muterankunga tuzakora uburiganya bwacu nkuko twari tubimenyereye tukayatuzuzanya tukayabasubiza mu ibanga ryacu, ariko twaje gushwana dupfuye amafaranga twari twumvikanye ko turayagabana, Philipo na Serge
barayasangira baranyima, niyo ntandaro yuko abanyamuryango bamenye ko amafaranga yabo twayariye.”
Kampire asoza agira ati “Ubundi byatangiye amafaranga ababyeyi b’abana bafite ubumuga tuyagabana ariko Philipo na Serge bakanga kwandika ko bayafashe ngo kuko ari abayobozi ngo byagaragara nabi ahubwo ngo kuko njyewe ntari umunyamuryango ngo ninyiyandikeho ntawe uzabimenya, nyuma dushwanye za mpapuro zose bansinyishaga ko ari njye uyatwaye ariko ko tubiziranyeho batazamvamo birangira banyihakanye kuko bo ntahantu bandikaga.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muko, Eduard Twagirimana yavuze ko aya makuru atari ayazi ko agiye kubikurikirana akarenganura abo bana anavuga ko bibaye ari byo byaba bibabaje.
Uhagarariye Abafite ubumuga mu Karere ka Musanze, Hesron Uwitonze na we yavuze ko bibabaje kumva ibintu nk’ibyo bikorerwa abafite ubumuga bigakorwa n’abantu nk’abo bahagarariye abandi.
Ati “Uwo Kampire Groliose ndamuzi nk’umubyeyi ufite umwana ufite ubumuga, ndetse n’uwo Philipo Karekezi ndamuzi gusa sinarinzi ko bakora ibintu nk’ibyo ngiye kubikurikirana.”
Charlotte MBONARUZA
RWANDATRIBUNE.COM