Ababyeyi bafatira ifu ya Shisha Kibondo Ku kigo nderabuzima cya Muhoza barinubira serivisi bahabwa n’ubakira baje gufata iyofu bagenerwa na guverinoma y’u Rwanda.
Ababyeyi bonsa ndetse n’abatwite baba mu cyiciro cya mbere cy’Ubudehe ,bahabwa ubufasha bwo kubunganira mu mirire bagahabwa ifu ya Shisha Kibondo mu gihugu hose,ariko abayifatira kuri Kigo Nderabuzima cya MUHOZA bahangayikishijwe n’uko izuba n’inzara bibicira ku bitaro n’abana babo bategereje iyofu.
Mu masaha y’igicamusi ababyeyi 2 barwaniye mu mbuga y’ibitararo mu murongo muremure baribatonzeho bategereje gufata ifu ,bapfako umwe agiye mu mwanya wa mugenzi we. Aba babyeyi bombi umwe yari atwite undi ahetse umwana w’uruhinja.
Umwe mu barwanaga wahawe izina rya Nyiraneza Console yagize ati”Nazindukiye aha saa 5h00 nari mpageze, urabonako saa 15h zingereyeho nta kintu ndakoza ku munywa kandi mu byukuri ndikonsa.Uyu mugore turwanye dupfuyeko angiriye mu mwanya kandi nanjye nkeneye ko bampa ifu ngataha nasize Abana imuhira n’ururuhinja mpetse rwarize kubera inzara n’izuba byamwishe, nanjye ubu inzara yanyishe”
Nyiraneza yasoje avuga ko ifu bahabwa ntacyo ibamarira kuko bayibona batakaje ubuzima bwinshi. Ati”Mudukorere ubuvugizi uyu musaza uduha ifu bamuhe undi muntu wo kujya amufasha,rwose ntako aba atagize ariko kuko ari umwe kandi anashaje ntiyatwadika,ngo aduhamagare,aduhe ifu wenyine ngo abivemo,urabonako nawe ubwe aba yataye umutwe”.
Umuyobozi w’Ikigo nderabuzima cya Muhoza, Nirere Leopord avuga ko atamenye ko abo babyeyi barwaniye kubera gutinda ku bitaro bategereje ifu,anavugako uyu musaza ashoboye akazi ariko ko iyo bibaye ngombwa bashaka umuganga w’umusosiyare akamufasha. Asoza avugako akavuyo kababyeyi benshi gaterwa n’ababa baturutse muri Vunga bakaza gufatira ifu kuri Centre de Sante ya Muhoza.
Ku mpamvu ituma ababava muri Vunga bakaza mu mujyi wa Musanze gufatirayo ayo mafu yasobanuye ko nta Site yo gufatiramo Shisha Kibondo abaturuka Vunga bagira.Bityo ko ari ikibazo gikwiye kwigaho abantu bakajya bafatira ifu ya Shisha Kibondo ku ma Site abegereye
Elica Charotte Mbonaruza
Rwandatribune.com