Muri gahunda yo kurandura burundu ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa , hateguwe ubukangurambaga bwo kurirwanya no kurica burundu.
Mu karere ka Musanze kuri uyu wa mbere , tariki ya 09 ukuboza 2019, hasojwe gahunda y’iminsi 16 yahariwe ubukangurambaga kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa mu nsanganyamatsiko igira iti “ Turere u Rwanda , turwanya isambanywa ry’abana.”
Muri iyi gahunda yiswe “Wiceceka” , mu karere ka Musanze abakobwa bagera kuri mukumyabiri (20) basambanijwe bari munsi y’imyaka 18 ku bufatanye na USAID , Women for women ndetse n’umushinga AGAPE , bigishijwe umwuga w’ubudozi kugira ngo babafashe kwifasha batandukane n’ibikomere batewe n’iryo hohoterwa bakorewe.
Ni no muri urwo rwego buri mukobwa yahwe imashini idoda kugira ngo bihangire imirimo bityo n’abo babyaye babashe kubarera neza.
Umuyobozi w’akarere ka Musanze Madame Nuwumuremyi Jeanine arashishikariza abaturage kurwanya ihohoterwa rkorerwa abana kuko ngo guhohotera umwana ni ukumuhemukira we ubwe ndetse n’igihugu muri rusange.
Aragira ati “Babyeyi mwiceceka ngo bazavuga ngo iki!!! ahubwo tuvuge ibyabaye cyangwa ibikubangamiye , dutinyuke twamagana tudahishira ibyabaye kuko aribyo byatuma ubona ubufasha kadi burya ngo uhishira umurozi akakumara ku rubyaro”
Uyu muyobozi yakomeje asaba inzego z’ubutabera kujya zihana by’intangarugero abakoze ayo mahano .
Yagize ati “ Twamagane ibiyobyabwenge n’amakimbirane mu ngo kuko nabyo biri mu bikurura ihohoterwa ari nayo mpamvu nsaba inzego z’ubutabera kujya zikurikirana abakoze ibyo byaha bakabihanirwa by’intangarugero.”
Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda Peter H.Vrooman yavuze ko ku isi yose iyo abakobwa n’abagore barinzwe ihohoterwa iterambere ry’igihugu rigerwaho bidatinze.
Yagize ati “Hirya no hino ku isi ikintu cy’ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa kiriganje niyo mpamvu tugomba guhagurukira rimwe tukarirwanya.”
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’iterambere ry’umuryango Madame Ingabire Assoumpta yasabye abaturage kugira uruhare mu gukumira ihohoterwa cyane cyane gusambanya abana b’abakobwa.
Yagize ati “ Aba bafatanyabikorwa barunga mu ryacu. Igihugu cyacu gikomeje kurwanya ihohoterwa gikangurira imiryango kubana neza ibifashijwemo n’inshuti z’umuryango ariko ikigamijwe si ubukangurambaga ahubwo ni ukurndura burundu ihohoterwa nkuko n’insangamatsiko ibivuga nuko hagaragaye abana benshi b’abakobwa basambanijwe bagaterwa inda abandi bakandura n’indwara zidakira.”
Ngo kuva mu kwezi kwa Mutarama 2019 kugeza mu kwezi k’Ugushyingo mu karere ka Musanze hagaragaye abana b’abakobwa bagera kuri 76 basambanijwe bamwe muribo bagaterwa inda.
Aha yagize ati “Gusambanya umwana ni ishyano rikomeye kubona umwana abyara undi !!!!” Aha ninaho yahereye avuga ko igikorwa nk’iki kiba kigamije gukumira bityo asoza ababyeyi kwita ku burere bw’abana babo kuko bababyara babiteganije . Ibintu yagereranije n’umushinga .
Aragira ati “Kubyara ni nk’umushinga , tugomba kugaruka ku isoko twita ku bana bacu cyane cyane tubarinda ihohoterwa iryo ariryo ryose .” Aha ninaho yasabye urubyiruko rw’abakobwa kwihagararaho banyurwa n’ibyo ababyeyi babagenera ndetse anasaba abahawe imashini kuzibyaza umusaruro.
Bamwe mu bakobwa basambanijwe bakiri bato bagaterwa n’inda baganira na Rwandatribune bavuze ko bashutse n’abagabo bakabasambanya. Uwitwa Uwayezu Pauline yasambanijwe yiga mu mwaka wa gatandatu ubanza ngo afite imyaka 16, ashukishijwe amafaranga ibihumbi bitanu(5.000frw) mu gihe mugenzi we Nyirandorero Sifa yatewe inda afite myaka 17.
Nk’uko umuyobozi w’umuryango uharanira iterambere ry’abaturage (ADEPE) yabitangaje ngo uyu mushinga ukorera mu turere dutandatu kandi ko gahunda yo kurwanya ihohoterwa ikomeje kugeza igihe iryo hohoterwa rizacika burundu.
IRASUBIZA Janvier.