Bamwe mu bacurizi bacururiza mu isoko ry’ibiribwa rya Musanze rizwi nka Kariyeri riherereye mu mujyi wa Musanze, ntibavuga rumwe ku misoro bakwa irimo amafaranga 200 batanga buri munsi.
Benshi muri aba bacuruzi bahuriza ku kuvuga ko ko batazi icyo ayo mafaranga akoreshwa.
Iki kibazo cyigaragaye cyane nyuma y’aho iri soko rishyizwemo abacuruza ibiribwa gusa naho abacuruza ibindi bicuruzwa bakimurirwa mu isoko rinini rya Musanze (GOICO).
Iki kibazo kandi kigaruka cyane hagati y’abahoze bacururiza mu muhanda bazwi nk’abazunguzayi.
Mu byifuzo by’aba bacuruzi basaba ko ariya mafaranga yakurwaho.
Ayinkamiye Yvonne yagize ati “Muri iri soko hari amafranga200 twakwa nk’ umusoro wa buri munsi arIko mu by’ukuri ntituzi icyo akoreshwa, ikindi kitubangamiye ni uko hari abagicururiza hasi nyamara hari ibisima bidakorerwaho ,kuko abacurira hasi nibo bagira abakiriya benshi kuturusha icyo dusha nuko twese baduha ibisima n’ariya mafaranga 200 agakurwaho”
Ku rundi ruhande ariko hari aba bavuguruza bavuga ko aya mafaranga yashyizweho bayaherwa gitansi kandi banasobanuriweko arayishyura abashinzwe umutekano ,isuku n’ibindi
Mukamuganga Seraphine uhagarariye abacuruza imbuto ariko bahoze bacururiza mu muhanda yagize ati “Ayo mafaranga 200 ni amafaranga azwi kuko banayaduhera gitansi kuri twe nta kibazo tuyafiteho cyane ko tuzi neza ko arayishyura abashinzwe umutekano muri iri soko, abakora isuku, agura umuriro hagasanwa nabimwe mubyangiritse, abavuga rero ko batazi ibyaya mafaranga nta nubwo aribo bayatanga ni abakorera ku bisima badufitiye ishyari bashaka ko twese tujya ku bisima kandi tudahwanije ubushobozi”
Nyirahabineza Claudine nawe yagize ati “Ndi mubavuze ko amafaranga 200 dutanga buri munsi ari menshi ariko twarashutswe tugendera mu kigare dushaka gusebya ubuyobozi buriho ariko ataribyo, rwose twanabisabiye imbabazi kuko ntibyashoboka ko dukora neza nta mutekano nta n’isuku dufite aya mafaranga rero twumva ntacyo adutwaye”
Umuyobozi w’isoko Gasimba Kananura avuga ko ababivuga ntaho bahuriye na ayo mafaranga kuko atari bo bayatanga
Ati “Abavuga ikibazo cy’aya mafaranga 200 bakwa buri munsi ntaho bahuriye nacyo kuko atari nabo bayatanga, ahubwo harimo ishyari kuko abacururiza ku tumeza ari abahoze ari abazunguzayi bakuwe mu mihanda.”
Akomeza agira at, “Impamvu bagicururiza kuri utwo tumeza nta bushobozi bafite bwo kujya ku bisima ngo babe bakwishyura ipatante nindi musoro, kuko kugeza ubu nta bushobozi babifitiye ariko nibuboneka bazafata ibisima nk’abandi”
umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere Ndabereye Augustin yagize ati “Amafaranga basabwa gutanga azwi ni ay’umutekano n’isuku kereka habaye hari andi arengaho atanzwi nibyo byaba ari ikibazo cyakurikiranwa gusa ibyo bari kuvuga n’ibindi birimo tugiye kureba uko tubikurikirana bikemuke”
Isoko ry’ibiribwa rya kariyeri ricururizamo abari basanzwe bacuriza hanze bazwi nk’abazunguzayi kuri ubu bitwa abikorera basaga 400 mu gihe muri rusange abarikoreramo bari hagati ya 800 ni 1000.
Joselyne Uwimana