Umurwango w’uwahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga muri Leta y’Abatabazi Jerome Clement Bicamumpaka uri gushaka igihugu cyakwakira umurambo we, mu gihe abatuye aho avuka nabo bifuza ko yashyingurwa i Musanze.
Ibihugu bya Canada n’u Bubiligi bikomeje guteragirana umurambo wa nyakwigendera Jerome Clement Bicamumpaka wahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga mu Rwanda muri Guverinoma y’abatabazi byanga ko ashingurwa muri ibyo bihugu. Umugore wa wa Jeanine Hakizimana aherutse gutangariza ijwi ry’Amerika ko umurambo w’umugabo we ukomeje guteragiranwa no kubura aho azashyingurwa.
Jeanine Hakizimana yagize ati:”Nanubu nta gihugu kiratwemerera kwakira umurambo wa Nyakwigendera, kugeza ubu aracyari mu buruhikiro (morge)bw’ibitaro i Nailobi aho yari arwariye”
Uyu mugore yakomeje avuga ko umugabo we yapfanye agahinda kuko hari hasize imyaka 12 agizwe umwere n’urukiko rwa Arusha ariko abura iguhugu kimwakira,bityo akaba yibaza niba abatamwarakiye ari muzima bashobora kumwakira ari umurambo.
Umwe mu baturage batuye mu karere ka Musanze,umurenge wa Remera ahitwa Bazira ari naho Nyakwigendera Bicamumpaka avuka twahaye izina rya Semahoro k’ubw’umutekano we asanga Nyakwigendera atari akwiye gushyingurwa nk’umugwagasi kandi ku ivuko bahafite ubutaka bunini.
Uyu muturage yagize ati”Ndasaba Madamu Hakizimana kutabunza umurambo wa Nyakwigendera mu bihugu by’amahanga kandi ,mu Rwanda nta kibazo gihari birakwiye ko azana umuvandimwe wacu agashyingurwa ahasanzwe hashinguwe ise umubyara ariwe Bicamumpaka Barithazar wahoze muri Guverinoma ya Kayibanda Geregori.
Semahoro asoza avuga ko mu gihe uyu nyakwigendera yashyingurwa mu gace avukamo nabyo bizaba ari undi musanzu ku bumwe n’ubwiyunge bityo akaba asaba umuryango wa nyakwigedera guhindura imitekerereze kuko Guverinoma y’Ubumwe bw’Abanyarwanda idaheza.
Nyakwigendera Jerome Clement Bicamumpaka yari umwe mu banyarwanda 12 bari bagishashikishirizwa ibihugu byabakira. Ubwo aheruka kuvugana n’itangazamakuru, Umuvugizi wa Leta Alain Mukurarinda yavuze ko aba bose barangije ibihano byabo bari barakatiwe n’urukiko rwa Arusha ndetse n’abagizwe abere Leta y’u Rwanda yiteguye kubakira bagasubizwa uburenganzira bwabo nk’Abanyarwanda.
Uwineza Adeline