Abafite ubumuga bw’ingingo bo mu karere ka Musanze bavuga ko ibyo kuba abafite ubumunga k’ubwabo barashyiriweho inzira ziborohereza kujya mu nyubako rusange babyumva bivugwa mu bitangazamakuru gusa ariko ku bwabo ntabyo bo babona.
Iyakaremye Theogene afite ubumuga bw’amaguru, avuga ko Leta y’u Rwanda yashyizeho amabwigiriza agenga imyubakire yorohereza abafite ubumuga ariko ngo ntagikorwa ngo ashyirwe mu bikorwa.
Agira ati:”imbogamizi ziri mukuyashira mu bikorwa kuko iyo urebye nko gushiraho inzira zagenewe abafite ubumuga bw’ingingo ku nyubako biracyari ikibazo. usanga hari ubwo ushaka kujya nko mu bwiherero nahandi…. waba ufite akagare ugasanga ntikinjiramo.”
Niyitegeka Berise wo mu murenge wa Muko nawe ufite ubumuga bw’ingingo ati “ hari bamwe ba maze kumva ko abafite ubumuga bakenera nk’ibyo abandi bakenera bakagerageza kubashiriraho inzira ariko ababyumvise nibo bake kuburyo usanga abafite ubumuga bo mu bice by’ibyaro bagikomerewe cyane.”
Umunyamabanga nshigwabikorwa w’akarere ka Musanze Bagirishya Pierre Claver avugako mu nyubako nshyashya zirikubakwa muri iki gihe ntanimwe barikwemerere ko yubakwa idafite inzira yabafite ubumuga bw’ingingo.
Yagize ati“ nkuko babigaragaje koko ni imbogamizi twese dusangiye kuko bitewe n’amateka yacu inyubako zubatswe mbere ntabwo zateganyaga inzira zabafite ubumuga ariko ingamba twihaye nuko ntanzu nimwe mu ziri kubakwa cyane cyane izi zigezweho cyangwa zigeretse zidateganyirije uburyo bworohereza abafite ubumuga kuzigeramo.”
Ngo kuba hamwe na hamwe hakigaragara izi mbogamizi ni bimwe mu bikomeza guheza abafite ubumuga bw’ingingo mu mashuri nyamara byaramaze kugaragara ko abagiye kwiga bagira ubushobozi ku kigero nk’icy’abandi batabufite mu bumenyi rusange.
BIZIMANA Emmanuel