Ni ubwa mbere muri Musanze habaye igikorwa cy’abafungwa bakoze Jenoside yakorerwe abatutsi mu Rwanda basabye imbabazi abo bahemukiye nabo bakazibaha. Abafungwa 39 basabye imbabazi bose bakomoka mu karere ka Musanze nubwo badafungiye hamwe kuko Gereza ya Musanze yavuyemo 19 mu gihe mu bafungiye muri Gereza ya Rubavu ari 27.
Ku gerwaho kw’iki gikorwa ngo ni ku bufatanye n’umuryango utagengwa na Leta Prison uzwi nka « Prison Fellowship » na Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge abafungwa begerwa bakaganirizwa ndetse bagahuzwa n’abo biciye bakanasahura muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda kugirango basabe imbabazi ndetse n’abazisabwa bazitange mu rwego rwo kwimakaza gahunda ya Ndi umunyarwanda.
Nyinawankusi Bérancille wavuze mu izina ry’uyu muryango Prison fellowship yavuze ko abo bigishije bose bagendera ku ijambo ry’Imana rigira riti « Jya ukunda Imana yawe na mugenzi wawe ». Ibi ngo bisobanuye ko umuntu agizwe n’umutima kuko utawugira si umuntu cyane kwigisha ari uguhindura uva mu bibi ujya mu byiza.
Yagize ati « Turasabwa gukomeza gahunda nziza ya Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge byo njishi ya Ndi umunyarwanda». Aha ni naho yahereye agaragaza ko iyo umuntu afunzwe umwana abaho nabi ari nayo mpamvu uyu mushinga ngo ufasha bene abo bana. Ikigamijwe cyane mu kwigisha abafunzwe ngo ni ugukuraho urujijo ku miryango y’abafunzwe bavugako barenganye ndetse n’urujijo rw’abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe abatutsi.
Bamwe muri aba bafungwa batanze ubuhamya bwabo bavuga ko ibyo bakoze byose bidashingiye ku ihanurwa ry’indege ya Juvénal Habyarimana ahubwo ko bishingiye ku byo bashyizwemo na Leta mbi yariho. Uwari Adjidant Chef Karorero Joseph Yagize ati « Ndasaba Imbabazi Imana, abo niciye, Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda n’umuryango wanjye nabeshye ko ntakoze Jenoside yakorewe abatutsi ariko na none ngasaba abakora umwuga wa gisirikare kutazagwa mu cyaha naguyemo».
Uyu Adjidant Chef Karorero Joseph yakomeje atanga ubuhamya bwe, avuga ko yatoje umutwe w’Interahamwe warugizwe n’abasore 390 witwaga « Amahindure ».Umutwe wagize uruhare runini muri Jenoside yakorewe abatutsi.
Nyuma y’ubuhamya bwe no gusaba imbabazi , uhagarariye Ibuka mu murenge wa Muhoza Hamuza Idi waruhagarariye Perezida wa Ibuka mu karere yatanze imbabazi mu izina ry’abiciwe agira ati « Kuva afatwa ntiyigeze yemera icyaha ariko kuba yemeye ibyo yakoze ni ubutwari bukomeye ariyo mpamvu twemeye gutanga imbabazi ndetse tugashima na Prison fellowship yateguye gahunda y’isanamitima no komora ibikomere».
Umugore wa Karorero Joseph ahawe umwanya ngo nawe agire icyo avuga ndetse niba nawe atanga imbabazi n’ikiniga cyinshi yashimiye Perezida wa Repubulika n’abarokotse bose ku mutima mwiza bagize wo gutanga imbabazi.
Yagize ati « Ibyo umugabo wanjye yemeye byose yari yarabiduhishe ariko ubu ndabohotse kuko nagendanaga ipfunwe n’agahinda ariko ndishimye cyane kubera imbabazi mutanze , nshimira na Leta yarihiye abana banjye».
Undi wasabye imbabazi ni Nteziyaremye Rugumire wagize ati « Simpagaze ahan go mvuge ko nakoze byiza ahubwo ni Jenoside yakorewe abatutsi nakoze kandi sinayikoze kubera indege ya Habyarimana Juvénal ahubwo nakuze nzi ko umututsi ari mubi kuko nabikuye ku ishyiga rya sogokuru , bityo ndasaba imbabazi imiryango yose nahemukiye».
Mu basabye imbabazi kandi harimo na Bazimenyera Ezéchiel wari Burigadiye wa Komini Mukingo (Brigadier de la Commune Mukingo) ari mu babimburiye abandi mu gusaba imbabazi avuga ko ariwe wakoze urutonde rw’abatutsi bagombaga kwicwa agatanga n’imbunda zo gukoresha.
Yagize ati « Nyuma yo gukora urutonde rw’abatutsi bagombaga kwicwa , nakomeje ubugizi bwa nabi kuko natanze imbunda 120 mu mirenge yose kuko buri Konseye namuhaga 15 zo kwicisha abatutsi bari mu masegiteri (imirenge) yabo ».
Yakomeje agira ati « Nsabye imbabazi Leta , abo nahemukiye , umuryango wanjye n’abanyarwanda bose muri rusange ariko ngasaba n’abakiri bato kutazigera na rimwe bishora mu mahano nk’ayo nagiyemo ».
Ndererimana Gaëtan wigeze kuba mu itorero rya Bikindi Simon ndetse agakora Jenoside yavuze uburyo amateka y’igihugu yagenze ndetse anavuga ko Revolisiyo( Révolution) ya 59 ntacyo yamaze. Ibyo yivugiye ko abayikoze ari « Imbwa ».
Yagize ati « Nonse amashereka ya Jenoside , nywa isupu y’inka z’abatutsi zishwe mbere ya Jenoside ariko abaparimehutu ni imbwa , ibyo badukoreye biragatsindwa. Njye ndi mu rwego rwa mbere kuba icyitso cy’abategetsi , gushishikara no gukora Jenoside yakorewe abatutsi , bityo mu gusoza navuga nti harabaye ntihakabe, ntibizongere ukundi ».
Uhagarariye urwego ngishwanama z’inararibonye z’u Rwanda Rucagu Boniface yashimiye inzira yo gusaba imbabazi no kuzitanga ngo kuko aribwo buryo bwiza bwo kubaka umunyarwanda.
Aragira ati « Iki ni igikorwa kigamije kubaka umunyarwanda, kubanisha abanyarwanda kandi byose tubikesha imiyoborere myiza dukesha Perezida Paul Kagame wagaruye ubumuntu no kubanisha abanyarwanda ».
Umuyobozi w’akarere ka Musanze Nuwumuremyi Jeanine yashimye igikorwa cyo gusaba imbabazi no kuzitanga kuko ari gahunda nziza y’abanyarwanda igamije kubaka ubumwe bwabo.
Yagize ati « Gusaba imbabazi no kuzitanga ni umusingi w’iterambere kuko kugira abaturage babohotse , bidufasha mu rugendo rw’iterambere , twimakaza ibyiza abanyarwanda tumaze kugeraho mu bumwe n’ubwiyunge ».
Aha niho yahereye asaba abaturage muri rusange gukomeza kungurana ibitekerezo twubaka gahunda ya Ndi umunyarwanda.
IRASUBIZA Janvier