Abivuriza ku Ikigo Nderabuzima cya Karwasa mu Karere ka Musanze, barakinega kuba kibaha Serivisi mbi zirimo kutitabwaho n’abaganga, mu kubarangarana barambirwa bakayoboka iyo ku Kigonderabuzima ca Muhoza kiri mu mujyi wa Musanze, bityo bakifuza ko serivisi zihatangirwa zahinduka ntibazongere gukora izo ngendo ndende kuko bimaze kurambirana.
Mukamurigo Elizabeth wo mu Kagari Buruba, yagize ati: “Iki Kigo Nderabuzima cyacu rwose cyaratuyobeye uhagera saa moya za mu gitondo ukahava sa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuko abaforomo ba hano ntabwo bakunze kwakirana abarwayi urugwiro. Usanga umurwayi aza akabura umwitaho agakurizamo kuremba, twibaza impamvu rero tutavurwa uko bikwiye nk’ahadi bikatuyobera.”
Kazindutsi Jean Damascene we avuga ko kuri iki Kigonderabuzima cya KarwasaKarwasa hari abatishimira kujya kuhashaka Serivisi kuko ngo batihutisha kwakira abarwayi.
Yagize at: “Kubera Serivisi mbi itangirwa ku Kigo Nderabuzima cya Karwasa, twahisemo kujya dufata Moto cyanga se imodoka tukigira ku Bitaro bya Ruhengeri, cyangwa se ku kigo nderabuzima cya Muhoza, kuko hano rwose ubona bitagenda neza.”
Yakomeje ahamya ko hari bamwe mu babyeyi bahagera baje kubyara bakarinda babyarira mu busitani nta muganga ubagezeho ibyo ngo bikaba bituma abenshi bahagana baseta ibirenge.
Yagize Ati: “Nk’umubyeyi agera hano bakamurangarana ku buryo hari ubwo abyarira hanze nawe urabona ni ahantu hatari n’urupangu. Hari byinshi byo gukosorwa hano.”
Umuyobozi wungirije w’Ikigo Nderabuzima cya Karwasa Dusabimana Innocent, yemera hari ubwo batanga Serivisi abarwayi bita ko atari nziza ariko ngo biterwa n’uko bagifite icyuho mu baforomo muri rusange, kandi bakira abarwayi benshi.
Yagize ati: “Kuba hari abavuga ko dutanga serivisi mbi bashobora kubiterwa n’uko abarwayi baba babaye benshi cyane, nko mu bana no muri gahunda yo gupima ababyeyi, ku buryo umubyeyi ashobora kuhagera mu gitondo akahava nka sasaba. Navuga ko nubwo yenda batindaga ubu ikibazo kirimo kugenda kibonerwa umuti kuko nk’abo mu Murenge wa Gacaca bivurizaga hano bazajya bajya ku Kigo Nderabuzima cya Gacaca.”
Yongeraho ko hari serivisi zitaragira abakozi harimo iz’amaso n’amenyo. Na we kandi ashimangira ko kuba iri vuriro ritazitiye ari ikibazo kibangamiye abarigana.
Yagize ati: “Rwose mudukorere ubuvugizi kuko aho dukorera hasa n’ahatagira umutekano kubera ko nta ruzitiro nko ku mubyeyi uje kubyara. Umutekano w’ikigo rwose ntiwizewe kuko hari inzira nyinshi, hari n’ubwo abashumba baza kuragiramo, ibi na byo biri mu bituma bavuga ko dutanga serivisi mbi.”
Ikigo Nderabuzima cya Karwasa giherereye mu Murenge wa Cyuve, Akarere ka Musanze; abakigana bavuga ko nta serivisi nziza bahabonera hakiyongeraho no kuba kitazitiriye bibangamira abakigana
Ikigo Nderabuzima cya Karwasa cyafunguye imiryango mu mwaka wa 2007 gifite abaforomo 18, kigaha Serivise zo kwivuza imiryango isaga 3000, aho bapima inda z’ababyeyi, gukingira abana no kubavura, kikagira inzu y’ababyeyi babyariramo ((Materinite), hamwe n’ibyumba abarwayi barwarimo.
Rwandatribune.com