Abagize inama njyanama y’Umurenge wa Nkotsi,Akarere ka Musanze baremeye Ummuturage utishoboye amabati n’imisumari mu rwego rwo gufasha abasenyewe n’ibiza
None ku wa Gatatu tariki 24 Mata 2024 ku Biro by’umurenge wa Nkotsi Inama Njyanama yashyikirije NYIRANSABIMANA Valentine ubufasha bw’amabati 21 n’imisumari yo gusakara 3 kg, agace ka Rubindi NYIRANSABIMANA Valentine atuyemo gaherutse kwibasirwa n’ibiza biturutse ku nvura.
Umunyamabanganshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkotsi, KABERA Canisius mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune.com ,Bwana , yavuze ko uwo muturage yari yaratekerejweho cyo kimwe n’abandi bahuje ikibazo dore ko ngo yasenyewe n’ibiza.
Gitifu Kabera yakomeje agira ati:Valentine wo mu Mudugudu wa Rubindi yari yarasenyewe n’ibiza gusa uyu munsi k’ubufatanye n’Inama Njyanama yahawe amabati n’imisumari kandi ejo inzu yubakiwe k’ubufatanye n’abaturage izasakarwa mu gihe cya vuba.
Si ibyo gusa kandi, kuko Inama Njyanama y’Umurenge wa Nkotsi ifite gahunda yo gutanga imifuka itanu y’isima yo guhomera abaturage batishoboye inzu babamo mu rwego rwo kugaragaza uruhare rwabo mu kwesa imihigo Umurenge wihaye.Ikindi ni uko ibi byose ngo bizatwara ibihumbi 230000 by’amafaranga y’u Rwanda.
Umuyobozi w’Umurenge wa Nkotsi yavuze kandi ko hari abaturage bahabwa ubufasha aho kwishimira kubukoresha icyo babuherewe bakihutira kubuvunjamo amafaranga.
Ati” Icyo nabwira abaturage by’umwihariko bo mu Murenge wa Nkotsi ni uko amahirwe nkayo aza rimwe ko badakwiriye ko badakwiriye kuyapfusha ubusa ahubwo ko yakabaye intandaro y’iterambere ry’umuryango.
Yanakomoje kubahabwa ubufasha burimo nk’ifu ya Shisha Kibondo aho kuyifashisha bazahura imiryango yabo bakayigurisha abakire bakarushaho kurera abana babo, ko abovbose bajya bazirikana ko iterambere rishingira mu miryango ko iyo umeze neza, ufite aho uryama nabyo ari iterambere ry’umuryango n’Igihuhu muri rusange.
Gitifu Kabera asoza, yatangarije abaturage ba Nkotsi ko bakwiye kwita kubyo bahabwa no kubibungabunga.
Florentine Icyitegetse
Rwandatribune.com