Mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze, hakomeje kugaragara ubujura buteye inkeke byumwihariko ubwo gutobora inzu, ku buryo hari n’abajura badatinya gutobora izirimo abantu.
Mu byumweru bibiri gusa bikurikiranye mu Murenge wa Muko, hakozwe ubujura nkubu ahantu hatanu bukorerwa ahiganjemo butiki ndetse n’inzu z’abaturage basanzwe.
Umwe mu baturage bacururiza muri santere yagize ati “Ibi ni ibintu birenze ubwenge bwanjye, buri kwezi dutanga amafaranga 2000 yo guha inkeragutabara ngo zijye ziturindira umutekano w’ibicuruzwa byacu ariko bigasa nkaho tuyatangira ubusa. Nawe se n igute ubuyobozi bufata inkeragutabara 4 gusa ngo zizarinda amazu arenga 70, urumva ibyo bishoboka?”
Laetia Iyamuhanze umwe mu baturage batoboreye inzu bakamutwara ibicuruzwa bifite agaciro karenga ibihumbi 150 Frw, yabwiye Rwandatribune ati “Ntabwo mfite ikintu navuga kuri ibi bintu, birandenze bantoboreye inzu Ejo bundi, none muri iki gitondo babyutse batobora inzu ya mugenzi wanjye, mfite amakuru ko ababajura bari gukoresha imiti isinziriza kuko nkanjye batoboye inzu harimo umuntu uryamye barinze bagenda uwari aryamye atabyumvise. Mudukorere ubuvugizi ibitari ibyo natwe abagore turajya ku irondo ducungane nabo basambo kuko nko muri Rubavu abagore birarira irondo.”
Abaturage bavugako ibi bintu bakekako biri gukorwa n’abantu baza gukodesha muri uyu Murenge nta kazi bafite nyamara ubuyobozi bukabireberera.
Banavuga ko indaya nyinshi ziri muri uyu Murenge na zo ziri gutungwa agatoki muri ubu bujura kuko akenshi ibi bisambo n’izi ndaya ngo bafite utubari two mu ngo twihariye banyweramo ndetse bagakoreramo inama, ibintu abaturage bavuga ko babishinja inzego z’umutekano aho ziva zikagera kuko byose bibera mu maso yabo.
Undi na we wahuye n’ubu bujura utifuje ko atangazwa yagize “Ni gute batobora butiki bagatobora na butiki iri imbere y’Umurenge? Ikirenze ibyo abo batuzanira ngo nitubahe amafaranga y’umutekano ntituzi kampani bakorera, wenda ngo ni tujya twibwa twabahaye amafaranga yacu turege iyo kampani itwishyure. Nibongere umubare w’abarinda amabutiki cyangwa bareke kujya batwaka amafaranga y’umutekano buri muntu yishakire umuzamu.”
Nzamwita Vincent uyobora urugaga rw’abacuruzi mu Murenge wa Muko, avuga ko kuva iyi kampani yajyaho bababwiye ko uzajya yibwa azajya asubizwa ibye ariko ko bitigeze byubahirizwa.
Gusa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muk, yatanze icyizere ko hari ikigiye gukorwa, yagize ati “Tugiye gushyira imbaraga mu irondo tujye tuzenguruka amazu yose. Turakora umukwabu mu tubari tw’urwarwa kuko izo ndaya n’ibisambo ariho zinywera bajye bafunga kare hanyuma dukore umukwabu mu bantu tuzajya dufata nijoro uwo dusanze tutamuzi mu Murenge wacu tumujyane mu bigo by’inzererezi.”
Mbonaruza Charlotte
RWANDATRIBUNE.COM
Mwaramutse Rwandatribune ko urubuga rwanyu ntamakuru arikuboneka byagenze bite twabanje kubura amakuru none naho bifungukiye hariho inkuru zakera gusa mutubwire ikibazo mwagize Turabakunda.
Ni ikibazo kiri Techinique turi kugikemura mwihangane kandi murakoze