Abakirisitu ba Kiliziya Gatolika basengera muri Paroisse katederali ya Ruhengeri muri Diyosezi ya Ruhengeri barinubira amafaranga bishuzwa iyo bagiye mu bwiherero.
Paruwase katedarali ya Ruhengeri
Aba bakirisitu barasaba koroherezwa ngo ntibajye bishyuzwa amafaranga uko bagiye mu bwiherero. Ubusanzwe Kiliziya Gatorika , Paroisse Cathédrale ya Ruhengeri , bavuga ko bajyaga gusenga bakoreshaga ubwiherero bwari buhari ku buntu none ngo ubu basigaye babishyuza.
Nyuma y’aho ibinyamakuru bitandukanye bikoze igenzura n’inkuru zijyanye n’umwanda ugaragara mu mbwiherero ku nsengero , amatorero , imisigiti ndetse na Kiliziya , byagaragaye ko isuku kuri zimwe muri izo nsengero idahagije , bityo biba ngombwa ko abo bireba mu bakuriye ayo madini bakemura ikibazo cy’isuku cyane cyane mu bwiherero.
Ni muri uru rwego Kiliziya Gatolika , Paroisse katederali ya Ruhengeri yubatse ubwiherero bugezweho ndetse inafata ingamba zo gusaba abakirisitu kugira icyo bajya batanga uko bagiye mu bwiherero mu rwego rwo kunoza isuku.
Bamwe mu bakirisitu baganiriye na Rwandatribune.com kuri iki cyumweru ,tariki ya 13 Mutarama 2020 ntibabivugaho rumwe kuko bamwe bemeza ko kubishyuza ubwiherero bagiye gusenga atari byo cyane ko ngo ntawasiba Misa kubera kubura igiceri yaza kubazwa agiye mu bwiherero.
Ni mugihe abandi bo bavuga ko gutanga icyo giceri aribyo kuko ayo mafaranga ariyo agurwamo isabune yo gukorera isuku ubwo bwiherero , imikoropesho ndetse n’impapuro z’isuku ( Papiers Hygieniques).
Ababyeyi Rwandatribune.com yasanze kuri ubu bwiherero batashatse ko amazina yabo atangazwa kubera imyemerere yabo n’uburyo bakunda Kiliziya bavuga ko iki cyemezo cya Paroisse katederari ya Ruhengeri cyo kwishyuza abakirisitu bagiye kwiherera atari cyo.
Bavuga ko iki cyemezo kigiye kugabanya no gukumira abakirisitu bajyaga gusengera kuri iyi Paroisse Katederali ya Ruhengeri guhimbaza Imana.
Aha niho bahera batanga ingero bagira bati “ Nk’umuryango ufite abantu 7 cyangwa 8 bagiye gusenga ku Kiliziya babona amafaranga yo kwishyura koko? Ubwo se buri wese ataze igiceri cya 50 ku bantu 8 ntiyaba magana ane (400frw) , batanze buri wese igiceri cy’ijana se ntiyaba Magana inane (800 frw), murumva se atari amafaranga menshi kandi abenshi nta mafaranga baba bafite ahubwo bazajya bahitamo gusiba Misa.”
Undi mukirisitu witwa Uwamahoro Betty aganira na Rwandatribune.com avuga ko atari byo kwishyuza abakirisitu bagiye guhimbaza Imana ku bushake.
Aragira ati “Sibyo pee , na Yezu yirukanye abari bari gucururiza mu rusengero none ngo Kiliziya igiye kubigira urucuruzo? Ntabwo aribyo kwishyuza abagiye mu bwiherero cyane ko n’ubwo bwiherero bwo ku Kiliziya ari twe twabwiyubakiye ahubwo nk’abakirisitu twagombye no kuhagira Rubini (Robinet) , abaje gusenga bakajya babona n’amazi yo kunywa mu mbaraga za Kiliziya kuko turatura. ”
Munyaneza Anaclet ni umukirisitu usengera muri Paroisse Cathédrale ya Ruhengeri. Mu ikiganiro kigufi yagiranye na Rwandatribune.com yemeranya na Paroisse mu cyemezo cyo gutanga inkunga yo kunoza isuku y’ubwiherero.
Aragira ati “ Gusenga nibyo ariko na none ‘Roho nzima igomba gutura mu mubiri muzima’. Niyo mpamvu tugomba kujya dutanga igiceri cyo gukora isuku kugira ngo twirinde umwanda wo ntandaro y’indwara ziterwa n’umwanda.”
Padiri mukuru wa Paroisse Cathédrale ya Ruhengeri Curé Abbé Ndagijimana Emmanuel avuga ko gutanga icyo giceri kuri buri mu kirisitu ugiye mu bwiherero atari itegeko ahubwo abikora n’umutima nama we nk’umukirisitu wa Kiliziya.
Aragira ati “ Igiceri gitangwa n’umukirisitu ugiye mu bwiherero agitanga ku bushake bwe mu rwego rwo kunoza isuku.Si itegeko ahubwo menye ko hari uwo bishyuje ku ngufu , uwabikoze namukurikirana. Uko bajya gutura mu Kiliziya ndetse n’ituro rya Kiliziya risanzwe n’iridasanzwe , ntawe tubihatirira kuko babikora ku bushake bwabo. N’icyo giceri rero gitangwa ku bwiherero ni ku bushake kugira ngo banoze isuku y’ubwiherero biyubakiye cyane ko n’isuku iri mu muco mwiza wa Kiliziya ”
Uyu Padiri mukuru wa Paroisse Katederari ya Ruhengeri Abbé Ndagijimana Emmanuel yahaye Rwandatribune.com urugero ku mukirisitu wabonye ubwo bwiherero akumirwa bitewe n’ubwariho bwari butanogeye abakirisitu ba Kiliziya Gatolika maze n’umutima nama we ashyira mu gasanduku inoti enye z’ibihumbi bitanu (5.000 frw) bivuze ko yashyizemo ibihumbi makumyabiri by’amafaranga y’ u Rwanda.
Bamwe mu bakiristu gatolika n’abandi bakomeje kwibaza niba Kiliziya Gaturika Paruwase ya Ruhengeri niba ubu atari uburyo bwo guturisha kabiri muri Kiliziya no hanze yayo.
SETORA Janvier