Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Ibitaro bya Ruhengeri, bivugwaho kuba byarakiriye inkomere z’Abatutsi babaga bamaze guhohoterwa, ndetse n’Abarwayi b’abatutsi bari barwariye muri Ibi bitaro ubundi burwayi.
Imyaka 30 irashize mu Rwanda twibuka Jenoside yakorewe abatutsi abenshi mubaguye muri ibi bitaro byaRuhengeri benshi baraburiwe, ni mu gihe abakoragamo icyo gihe aribo batungwa agatoki mu guhisha ayo makuru yaho Imibiri yabo iri.
Ubu buryo bubi bwo guhisha aya makuru, bukaba bukomeje gushengura no gutera intimba abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse bikanatuma bakomeza kugira impungenge mu gihe leta y’u Rwanda iyobowe na Nyakubahwa Perezida Paul KAGAME igikomeje inzira yo kwigisha ubumwe n’Ubwiyunge.
Nyiraneza Justine umwe mubarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ubwo hibukwaga inzirakarengane zasize ubuzima muri ibi bitaro, avuga ko bamwe mu bavandimwe be baguye muri ibi bitaro bahazanywe n’Ingabo zahoze Ari iza Habyarimana n’abandi babayobozi bo mu nzego z’Ibanze.
Nyiraneza yakomeje avuga ko ashengurwa no Kuba imyaka 30 ishize, bamwe mubakoraga muri ibi bitaro bakomeje kwinangira ntibagaragaze aho Imibiri y’Abavandimwe be n’abandi batutsi biciwe aha yajugunywe kandi Imibiri yabo ikwiriye gushyingurwa mu cyubahiro bakajya bibukwa bagasubizwa agaciro bambuwe.
Yagize Ati:”Ndinginga mbikuye k’Umutima nsaba imbabazi bamwe mu bakozi bakoraga muri ibi Bitaro, kuduha amakuru y’Abacu biciwe hano. Ndabizi ni benshi mubacu baje hano gushaka ubuzima ariko byarangiye bahiciwe.Numvise ko Abakoraga hano mu bitaro batwaraga abacu ku Ngorofani Imibiri yabo bakayijyana muri morgue ariko ntituzi iherezo ry’imibiri yabo.
Vestine yasoje agira ATI”Bavandimwe ko twemeye gahunda y’ubumwe n’Ubwiyunge tukaba twaratanze imbabazi mwatubabariye namwe ,mbasabye imbabazi ,mumbabarire mumbwire Aho abavandimwe banjye baba barajugunywe tubashyingure mu cyubahiro.”
Umuyobozi w’Ibitaro bikuru bya Ruhengeri Muhire Philibert avugako bibabaje Kandi biteye agahinda Kuba abagombaga gusigasira ubuzima bwa muntu aribo berenze bakabuvutsa abaje babahungiyeho ngo bavurwe.”
Muhire akomeza avugako ibyabaye bidakwiye gusubira ukundi nubwo byasize isomo rikomeye byumwihariko kubakora umurimo wo kuvura uyu munsi.
Ati:”Twumva yuko dufite inshingano ikomeye cyane noneho yo kurengera ubuzima bw’Abantu ,ntabwo dushobora kuburengera tukiri munzira z’Amoko,mbese ikintu cyose gishobora gutandukanya abantu.Ndasaba abakozi b’Amavuriro,abaganga ko bakagombye kumvako icyo dushinzwe Ari ugutanga ubuzima ariko bisaba Kuba dufite umutima muzima.
Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru Maurice Mugabowagahunde yavuze ko barimo gushaka uburyo bwabafasha mu kubona amakuru yaho Imibiri y’Abatutsi biciwe muri ibi Bitaro yajugunywe, kimwe n’Abiciwe ku bigo nderabuzima bikorana n’ibitaro bya Ruhengeri.
Yagize Ati:”Nyuma y’Imyaka 30 ntibikwiye ko amakuru y’Abazize Jenoside bari muri ibi bitaro yaba agihishwe. Kuri ubu rero twe nk’Intara y’Amajyaruguru dufatanije n’Ibitaro bya Ruhengeri tugiye kuganira kugira ngo abari abakozi muri ibi bitaro, n’abari abaganga ndetse n’Abandi bose baba bazi amakuru yahajugunywe Imibiri tuzahure twibukiranye kugira ngo iyo mibiri ibashe kuboneka, ishyingurwe mu cyubahiro.
Muri iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ibitaro bya Ruhengeri byagabiye inka ebyiri imiryango Ibiri y’abarokotse mu buryo bwo gukomeza gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Rwandatribune.com