Mu muhango wo gushyikiriza impamyabumenyi intiti zirangije muri Kaminuza yigenga MIPC (Muhabura Integrated Polytechnic college) ku nshuro ya 5 kuva Aho ,iyi Soko y’Ubumenyi ivukiye,Umusaza Nsabimana Jean Claude uharangirije yashishikarije Abakuze kwitinyuka bakagana ishuri Kugirango bongere ubumenyi babashe guhatana ku Isoko ry’Umurimo riri hanze aha!
Nsabimana Jean Claude yagize ati” Murabonako nkuze rwose, mfite imya 48 y’Amavuko,nahisemo kuza kongeera Ubumenyi Kugirango nzabashe guhatana ku isoko ry’Umurimo ritanga akazi, nanone bimfashe guhemberwa urwego ngezeho, ndasaba abandi bantu bakuze nkanjye, gutinyuka nabo bakagana ishuri,cyane ko nanjye nari nziko ntazarangiza kubera Inshingano nyinshi zo kuba nkuriye umuryango ariko murabona ko mbisoje neza cyane”
Umuyobozi w’iri Shuri Rev.Manirakiza Vital yahaye impanuro abarangije muri iyi Kaminuza, abasaba kuzarangwa n’Imico myiza mugihe bazaba bageze mu bandi ndetse no k’umurimo ,anabibutsa kwigira bihangira umurimo nk’uko abaharangirije 2022 babigenje,Ubu bakaba Ari indashyikirwa banatanga akazi ku bandi.
Yagize ati”Hari igihe usanga umuntu ashoboye ariko adashobotse, ndabasaba kuza komeza kwitwara neza mu gihe mugeze muri Sosiyeti no ku Isoko ry’Umurimo.Muzarangwe n’Ikinyabupfura kuberako Umuntu, ashobora kuba ashoboye ariko adashobotse.”
“Kuba umuntu ashoboye bimufasha gukorananeza nabo asanze nawe ubwe bikamufasha kwifasha”.
Uyu Muyobozi yasoje agira ati”Abarangije hano bose baba bafite ubushobozi bwo kwihangira Imirimo,bikanabafasha kuba batanga akazi ku bandi, urugero rwiza ni abarangirije aha 2022 barabitangiye Kandi biragenda neza”.
Abahawe impamyabumenyi bose muri uyu mwaka wa 2023 bakaba bakabakaba 196.Iyi Kaminuza ikaba ikomeje kuba ubukombe n’Igisubizo kubayivomyemo Ubumenyi,kuko Abanyeshuri bayo bashimiye Kaminuza ubumenyi bwiza yabahaye banayizeza gukora cyane Kugirango babyaze umusaruro ibyo bahakuye,bityo bateze Igihugu imbere nabo ubwabo muri rusange.
Mbonaruza Charlotte
Rwandatribune.Com