Abaturage bakoreraga Kompanyi ASK Rwanda Ltd yakoraga isuku mu ishuri rya gisirikare rya Nyakinama (RDFSC/RDF Command and Staff College) giherereye mu Karere ka Musanze, bavuga ko bamaze imyaka 4 batarishyurwa amafaranga arenga miliyoni 2 Frw bakoreye.
Ikigo ASK Rwanda LTD ihagarariwe na AGABA Sylver yari isanzwe ikorana n’ikigo cya gisirikare cya Nyakinama, mu mwaka wa 2018, ASK Rwanda yongeye gutsindira isoko ryo gukora isuku muri RDFSC Nyakinama kuko yari isanzwe ikorana na yo. Icyo gihe yakoreshaga abakozi 20 batangiye akazi ku tariki 19 Mata 2018 .
Aba bakozi bavuga ko icyo gihe bamaze amezi 3 batarishyurwa, batangiye kwishyuza AGABA Sylver, akababwira ko na we atarishyurwa.
Bakomezaga kumwotsa igitutu bamubwira ko bashonje ndetse ko hari n’amadeni menshi bafashe, na we akabagira inama yo kwiyambaza amashyirahamwe babamo iwabo bakakamo inguzanyo hanyuma RDFSC Nyakinama yamwishyura akazabishyura bakajya kwishyura ayo mashyirahamwe.
Uyu witwa Ndikuyeze Gaston ni umwe muri abo bakozi ati “Agaba akimara kutwereka inzira twabonamo amafaranga yo kuba twifashishije mu gihe ataratwishyura, nafashe amafaranga mu itsinda ingwate iba umurima wanjye, hanyuma kuyishyura birananira byansabye ko natisha umurima wanjye imyaka 2 yose ntawuhinga kugira ngo nishyure Ishyirahamwe. Byanteye inzara n’igihombo ntazakira.”
Undi witwa Muhawenimana Florentine na we yagize ati “Njyewe AGABA Sylver akimara kutubwira ngo dufate amafaranga mu mashyirahamwe nanjye narayafashe nk’uko n’abandi bose twakoranye bayafashe, ntegereza ko yanyishyura ndaheba, uko ni nako inyungu yikubaga, bimaze kurenga igipimo ishyirahamwe ryaje kundega, hanyuma umugabo wanjye araryishyurira arangije aranyirukana ubu yazanye undi mugore njyewe ndi kubunga nk’umugisha mucye. Agaba sinzamwibagirwa yatumye nsenya urugo rwanjye.”
Nyuma yuko bamaze kugirwa inama y’aho bafata amafaranga bakoze ukundi kwezi n’iminsi micye, bagitegereje guhembwa, bahebye bahagarika akazi. Kuva ku itariki ya 30/08/2018 batangira imanza na n’ubu ntacyo biratanga.
Uyu utivuze amazina yagize ati “Iyo duhamagaye nimero ya Agaba MTN idusubiza ko iyo numero iri hanze y’igihugu.”
Inzego zabimye amatwi
Aba baturage bavuga ko bagiye bageza ikibazo cyabo ku buyobozi mu nzego zinyuranye zirimo Umuyobozi w’ikigo cya Gisirikare cya Nyakinama, Ubuyobozi bw’Umurenge wa Muko, Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, banandikira uwari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imiberehomyiza y’abaturage, Ignatienne Nyirarukundo ariko ko aba bose ntacyo babamariye.
Aba bakozi barashinja RDFCSC Nyakinama kuba inyuma yo kwamburwa kwabo kuko iri shuri ryirukanye ASK Rwanda LTD kandi babizi neza ko batishyuwe umwenda wabo ungana na 2 694 000 Frw.
Aba baturage bavuga ko kuba inzego zose biyambaje zaranze kubarenganura, bumva ko Perezida Paul Kagame ari we wabarenganura dore ko bigeze no kuyja kumugezaho ikibazo cyabo igihe yari yazindukiye i Busogo mu Karere ka Musanze ariko bagasoza atarabageraho.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier yabwiye RWANDARIBUNE ko iki kibazo atari akizi, icyakora avuga ko agiye kugikurikirana
Ramuli avuga ko niba koko abo bakozi barambuwe kandi barakoreye kompanyi izwi ndetse n’umuyobozi wayo akaba azwi, bizabafatsha kugikukirana kugeza abaturage bishyuwe amafaranga yabo.
Charlotte ELICA
RWANDATRIBUNE.COM