Minisiteri y’uburezi yakoresheje ibizamini mu gihugu hose by’umwihariko bitangirizwa mu karere ka Musanze ku rwego rw’igihugu aho hagaragaye umubare munini w’abakora ikizamini ungana 1067 kandi hakenewe 67 mu karere kose gusa.
Ni igikorwa cyakozwe ku rwego rw’Igihugu kuri uyu 14 Nyakanga 2020, aho cyatangirijwe ku mugaragaro mu Karere ka Musanze, ibizamini bikaba byakozwe n’abakandida 1067, muri bo hakenewemo abarimu 67 gusa muri aka Karere.
Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi REB Dr.Irene Ndayambaje avuga ko ikorwa ry’ibi bizamini bigamije kurambagiza abarimu nyabo bakenewe mu burezi ndetse no kugabanya ikibazo cy’ubucucike kikigaragara mu mashuri n’akajagari mu itangwa ry’akazi mu burezi.
Yagize ati” Ibizamini biri gukorwa n’abarimu bifuza kwinjira mu mwuga w’uburezi byateguwe ku rwego rw’igihugu bigamije kubashyira ku rwego rumwe, bivuze ko umwarimu uzatsinda ibi bizamini azaba ari wa wundi wifuzwa ku burezi bufite ireme twifuza, ikindi ni uko bizagabanya umubare w’abana mwarimu yajyaga akurikirana ku ishuri byahujwe no kongera umubare w’ibyumba by’amashuri”
Bamwe mu baje gukora ibizamini bibemerera kwinjira mu mwuga w’uburezi bavuga ko gukora ibizamini byateguwe ku rwego rw’igihugu bibaha icyizere ko uzagitsinda azinjizwa mu kazi mu buryo buciye mu mucyo, binyuranye n’uko bakoraga ibyateguwe n’uturere batuyemo.
Iradukunda Erneste yagize ati”Mbere hakorwaga ibizamini byabaga byateguriwe mu Karere, ku buryo byari byoroshye ko umuntu ashobora kwinjizwa mu kazi hakoreshejwe uburyo bw’amanyanga, ariko ibi bizamini twakoze ku rwego rw’igihugu bizatuma ubitsinda azabona akazi mu buryo buciye mu mucyo nta ruswa ibonetsemo”
Munezero Jean Claude wavuye mu Karere ka Burera nawe ati “Narangije umwaka ushize mu burezi, ibizamini twakoze byazanywe twirebera, ku makaye twakoreyemo twujujeho code, bizakosorwa ku rwego rw’Igihugu, mbese uzabitsinda azaba hakoreshejwe ubwenge bwe nta gisunika ibayeho”
Ibi bizamini byakozwe kuri uyu wa 13 Nyakanga 2020 ,byitabiriwe n’abagera ku 35000 mu Gihugu hose , havuyemo Akarere ka Rusizi kakiri muri gahunda ya Guma mu rugo, bikozwe mu cyiciro cya kabiri, aho kije gikurikira n’icya mbere mu bizamini byakozwe ku itariki ya 10 Ukuboza 2019, bikaba bizakomeza kugeza igihe umubare w’abarimu ukenewe uzabonekera.
Uwimana Joselyne