Bamwe mu bo amateka agaragaza ko basigaye inyuma bo mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Musanze, bugarijwe n’indwara y’amavunja baterwa n’umwanda ukabije, none bamwe muri bo baravuga ko batakigoheka kuko iyi ndwara ibaraza ijoro ibarya.
Umwe mu basigajwe inyuma n’amateka akaba afite umwana wibasiwe n’amavunja yagize ati “Uyu mwana wanjye si we wenyine urwaye amavunja hano muri Nyange, hari n’abandi benshi bayarwaye, tugerageza kuyahandura, ariko akanga akagaruka.”
Uyu muturage avuga ko ubuyobozi bwigeze kubizeza kuzabaha umuti w’amavunja ariko ko amaso yaheze mu kirere kuko bawutegereje bakawuheba.
Avuga kandi ko impamvu nyamukuru ituma abana babo barware amavunja ari umwanda mwinshi kuko barara hasi, agasaba ko bakwiye guhabwa inkunga.
Ati “Ntabwo warara mu byatsi hasi ku itaka ngo ubure kurwara amavunja, nubwo wakubura mu nzu ute imbaragasa ntizashiramo, ari nk’agasima wenda wakoropa imbaragasa zikajyana n’amazi, wenda unaryamye ku kamatora! None ndyame hasi mu byatsi ngo nzatandukana n’amavunja? ntabwo byashoboka.”
Nirere Leopold ukora umurimo w’ubuvuzi yabwiye Rwandatribine ko Hari imiti ishobora kwifashishwa wica mikorobe zitera amavunja, bityo ko umuntu urwaye amavunja ashobora kwifashisha iyo miti mu kwica imigi y’amavunja.
Avuga ko ikindi, aba baturage bakwiye kugira isuku ihagije ku biryamirwa, mu nzu no ku myenda ndetse no ku mubiri.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyange, Vedaste Tuyisenge yavuze ko hasanzwe hari ubukangurambaga mu kugira isuku ko bugiye kongerwa ndetse ko bazakora gahunda yo kureba niba koko hakiri abasigajwe inyuma n’amateka batagezweho na gahunda yo guca nyakatsi ku buriri.
Ati “Tugiye gukurikirana icyo kibazo turebe abasigajwe Inyuma n’amateka bakirara mu byatsi, tubakorere ubuvugizi babone ibiryamirwa byiza turebe ko amavunja yacika cyane ko Leta ifite gahunda yo guca nyakatsi ku buriri, tunamenye niba iyo miryango ntayaba yarahawe ibikoresho ikabigurisha.”
Charlotte MBONARUZA
RWANDATRIBUNE.COM