Muri ibi bihe by’imvura nyinshi abanyarwanda bakomeje kugerwaho n’ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere aho ibiza by’imvura imaze iminsi igwa yangirije amazu, imyaka y’abaturage ndetse ihitana ubuzima bw’abaturage hamwe na hamwe mu gihugu.
Abanyarwanda bari kwibasirwa n’ibiza by’imvura nyinshi bigahitana ubuzima bwabo ndetse bigasenya n’amazu.
Bimenyerewe ko igihe cy’itumba kigaragaramo imvura itangira kugwa kuva muri Werurwe kugeza muri Gicurasi. Gusa ariko uko ibihe bigenda bisimburana ikirere nacyo kigenda gihindagurika bidasanzwe bigakururira akaga abatuye isi.
Akenshi usanga abibasirwa cyane nibyo biza ari abatuye mu bice by’imisozi aho bakunze kugwirwa n’inkangu cyangwa imigezi yuzura igasandarira mubaturage batuye mu bibaya abantu bagapfa ibintu bikangirika.
Gusa nubwo bigaragara ko imvura ikomeje kwiyongera, bamwe mu bayobozi baragira abaturage inama yo kuba maso no gufata ingamba zibafasha kwirinda ibiza.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkotsi Kabera Canisius, kuri iyi tariki ya 2 Gicurasi, abinyujije mu butumwa bugufi yagiriye inama abaturage abaturage,zuko bagomba kwitwara muri ibi bihe yimvura nyinshi idasanzwe .
Kabera Canisius yagize ati” Bitewe nuko imvura imaze iminsi igwa Kandi ikomeje kugwa harubwo ubutaka busoma amazi menshi, imvura yagwa gato igateza inkangu ni muri urwo rwego umuntu wese uturiye imikingo ishobora gushyira ubuzima bwe n’ubwabandi mu kaga yagira amakenga muri ibi bihe by’imvura.
Yakomeje agira ati:”Ni byiza ko mu gihe abana bajya ku ishuri umenya umutekano w’inzira banyuramo, abantu bakirinda kugama munsi y’ibiti, kwirinda kujya kureka amazi mu mvura, kureba neza niba inzu dutuyemo iziritse ibisenge, kureba niba aho utuye hari inzira z’amazi y’imvura.
Uyu muyobozi yashoje avuga ko imiganda idasanzwe itegurwa hagamijwe gusibura imiyoboro y’amazi mu rwego rwo gushyiraho ubufatanyemu kwirinda ibiza.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere giherutse gutangaza ko hateganyijwe imvura nyinshi n’inkuba hagati ya tariki 30 Mata na tariki 4 Givurasi 2024 bityo abaturage bakaba basabwa kwitwararika mu rwego rwo kwirnda ko hari uwahitanwa nabyo.
Icyitegetse Florentine
Rwandatribune.com