Abaturage bimuriwe mu mu mudugudu wa Susa, Akagari ka Ruhengeri mu Murenge wa Muhoza w’Akarere ka Musanze bahangayikishijwe n’uducurama tuva mu buvumo tukazerera mu ngo zabo, mu gihe bafite amakuru ko utwinshi muri two ari indiri y’amoko menshi ya Virusi zitera ibyorezo bikomeye.
Abaturage babangamiwe cyane ni abimuwe mu manegeka bakaza gutuzwa mu mudugudu w’Icyitegererezo wa Susa aho bavuga ko naho bazanywe babona amanegeka kuko bagiye kuhamara imyaka icyenda babuzwa amahwemo n’uducurama tuva mu buvumo buri haf aho. Izi mpungenge aba baturage bazigaragaje nyuma yo kumenya amakuru ko Uducurama dushobora kuba indiri y’indwara zibyoezo bitandukanye bishobora kwibasira ubuzima bw’abaturage mu gihe cyose baba babana umunsi ku munsi.
Ni ubuvumo buri muri metero imwe uva mu ngo z’abo baturage, ku buryo bafite impungenge z’uko abana babo bagwa muri icyo cyobo gifite uburebure bureshya na metero zisaga icumi z’ubujyakuzimu.
Habiyakare Boniface atuye muri uyu mudugudu avuga ko barembejwe n’uducurama kandi ko bahora babibwira abayobozi bakabizeza kubafasha bagategereza bagaheba
Yagize ati” ikibazo cyacu kimaze igihe tukibwira abayobozi ariko bakatwirengagiza,uducurama duturuka muri ubu buvumo buraturembeje haba muburiri uryamye waba uri kurya mbese n’ikigeragezo twahuye nacyo sinzi uko nabikubwira keraka uraye hano nibwo wabibona, ujya kumva ukumva kakwituyeho haba mu biryo ukabona uri nko kurya kaguyemo nawe byibaze.Dukeneye abadufasha bagakemura iki kibazo kuko imyaka icyenda yose dutakamba ariko ntibatwumve”
Maniriho Clarisse nawe ati” mbona iki kibazo bisa naho cyaraburiwe umuti nonese nkubu ubwabo uwabatuza hano bo bahatura? Mu byukuri bavuga ko badukuye mu manegeka ariko mbona baratuzanye mwu manegeka arenze aayo twarimo,ubuse indwara tuzandurira aha cyangwa abana bacu bazazikira? Bo ubwaba numva bivugira ko uducurama twanduza ibyorezo byinshi ariko ntibibuka ko twebwe tutuzonze nibadufashe rwose kuko turaremerewe”
Umuyobozi w’akarere ka Musanze Nuwumuremye Janine mu nama yamuhuje n’abanyamakuru bakorera muri iyi ntara yavuze ko iki kibazo bakizi kandi ko bari mu nzira zo kugikemura.Yagize ati”ikibazo cy’aba baturage cyatugezeho turakizi kandi turi kugishakira igicubizo nibihangane iminsi mike turaza kubikemura”
Abahanga muby’ubuzima bemeza ko uducurama dutera indwara nyinshi zitandukanye cyane cyane indwara z’ubuhumekero ndetse n’izindi z’ibyorezo zikomeye COVID-19 ,Ebola n’izindi.
Joselyne Uwimana.