Umugezi wa Cyuve mu karere ka Musanze, utwara amazi menshi ava mu birunga, akomeje guhangayikisha abaturage batuye aho atembera kubera ibiza bibibasira buri mwaka bikabasiga mu gihombo.
Umugezi wa Cyuve ni umwe mu migezi itemba muri kano Karere ukunze kuvugwaho gutwara abantu, gutwara imyaka no gusenya ibikorwaremezo kandi abaturage bakavuga ko nta gikozwe ushobora no kuzahitana ubuzima bwa bamwe muri bo kuko hari inzu zamaze gushegeshwa n’amazi.
Bamwe mu baturage bavuganye n’itangazamakuru bavuze ko amazi y’uyu mugezi ari ikibazo kuko hari n’ubwo amazi menshi aza agakwirakwira mu ngo no mu mirima yabo, nta mvura yaguye aho batuye ahubwo aturutse mu birunga.
Mizero Jean Damascene na Dusengimana Chantal bo mu mudugudu wa Bubandu, Akagari ka Bukinanyana mu murenge wa Cyuve, bagaragaje Ibihombo bya hato na hato uyu mugezi umaze kubateza.
Mizero ati:” Amazi anyura muri uyu mugezi wa Cyuve rimwe na rimwe aratungurana, hari ubwo aza twaramaze guhinga imyaka yose ugakukumba ukajyana, andi mazi akishora mu ngo icyo agezeho agasenya ndetse akanatwara ibikoresho byo mu nzu, ni ukuvuga ko buri gihe nk’iki tuba twiteguye ko bigomba kuba”
Chantal twasanze mu murima yegura ibigori byahiritswe n’amazi yavuze ko iby’aya mazi bimaze kuba inkuru ishaje kandi ko nta gishya gikorwa ngo bikosoke bityo yemeza ko biri mu bibatera ubwoba bw’uko hari ubwo bazisanga batembye.
Ati:” Ibi umwaka ushize byarabaye, n’ubu byabaye amazi yaje Kandi aza atunguranye yatwaye ibirimo amasaka,ibigori,ubutaka n’ibindi…, twabivuzeho kenshi abayobozi barabizi ariko ntacyo bikorwaho, uretse gusenga Imana gusa nta kindi kuko ubu aya yaje, yaduteguzaga kuko hazaza arenzeho yangize byinshi ni ukuryamira amajanja ngo tudatungurwa tugatemba”.
Aba baturage bavuze ko hari ubwo imvura iza ni joro bakabyuka bakamanika matera n’ibindi bikoresho ku gisenge ubundi bakayahunga, gusa ngo ibisigaye bihitanywa nayo kuko barokora ibishoboka nabo bakarokora amagara yabo.
Ibi babikomojeho nyuma y’amazi menshi yabateye abatunguye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 9 Mata 2024, avuye muri uyu mugezi akangiza imyaka yabo,akishora no mu ngo zabo.
Bati:” Hano hagwaga akavura gake katagize icyo gatwaye ariko nyuma yaho haje kuza amazi akangari akora ibi byose mubona Kandi ahanini biterwa n’ikiraro gito cyubatswe hafi y’ishuri rya Sonrise ndetse n’umuferege acamo ni muto Kandi ni mugufi, baramutse babyongereye bakabyubakira neza twatuza tugatura neza”.
N’ubwo aba baturage basaba ko havugururwa ibiraro n’inzira y’amazi Kandi bikongerwa, ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwemeje ko iki kibazo bukizi ndetse ko bwamenye n’ibyabaye gusa bwemeza ko hari igisubizo kirambye kiriguteganywa.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe ubukungu n’iterambere Uwanyirigira Clarisse yagize ati:” Ibiza byaje mu baturage twabimenye kuko twahise tunahagera, turabikurikirana kuko byaraye bibaye ni mugoroba turacyabarura ngo tumenye ibyangiritse, ikindi n’uko turigufatanya na Rwanda Water Board turikubaka amaponzi hariya mu Cyuve kugira ngo azajye agabanya ariya mazi Kandi turizera ko bizatanga igisubizo kizima”.
Abatuye mu kagari ka Buruba n’aba bo muri Bukinanyana nibo bakunze kugirwaho ibyago byinshi n’aya mazi Kandi bemeza ko batuye mu miturire (ahagenewe guturwa), barasaba ko ubuyobozi bwabakorera mu ngata bukabubakira imiyoboro y’amazi ifatika nabo bakubaka ibikorwa byabo bizeye ko bazabisiga bigasa neza bidasenywe n’ibiza by’amazi abatera.
Fraterne MUDATINYA
Rwandatribune.com