Mu muhango w’Iserukiramuco rya teguwe na INES Ruhengeri muburyo bwo guhuza abanyeshuri 309 biga muri iyi Kaminuza baturutse mubihugu 15 byo hanze y’Urwanda kugirango babashe kwisanzura kuri bagenzi babo, bo mu Rwanda bigana no kugirango barusheho kunga ubumwe binyuze mumico yabo itandukanye .
Muri icyigikorwa cyitabiriye na N’abanyacyubahiro batandukanye, buri gihugu cyagaragaje umuco wacyo binyuze mugutegura amafunguro,ibyo kunywa,imbyino ,imyambarire nindi Mico ikoreshwa mubihugu bakomokamo.
Ubuyobozi bwa INES bukaba bwasabye abanyeshuri kujya bunga ubumwe, bakubahira burimuntu umuco we byumwihariko abanyarwanda bakubaha imico yabagenzi babo ndetse nabo ubwabo bakiyubaha bakaniyubahisha kugirango abanyamahanga babigireho imico myiza, kuko iyo mico itandukanye izababera Ipfundo ribahuza aho kubatanya nkuko byabaye muri Genocide yakorewe abatutsi, Kubera ko u Rwanda rwari nyamwigendaho, aho batandukanyaga amoko n’ubwo bari bahujwe n’Umuco umwe.
Ariko ubu abanyarwanda bakaba bafite amahirwe yo kumenyana n’Abanyamahanga bafite Imico itandukanye kuko u Rwanda rwafunguye amarembo kubantu batandukanye Kandi bafite Imico itandukanye. Ibintu Byavuzwe ko ari amahirwe ageretse kuyandi.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Bwana Lamuli Jenvier yasabye Abanyafurika guhuzwa n’imico yabo itandukanye aho kugirango ibatandukanye yagize ati”uyumusi ni umusi w’ingenzi cyane, nibatuvuga ubumwe bw’Afurika, nukuvuga ko abanyarwanda n’abakomoka mubindi bihugu, bumvise ko abaturanyi ba Afurika bafite umuco wabo, Abanyarwanda dushobora kwigiraho nabo banyamahanga tukabereka ko mu muco wacu hari ibyo nabo bashobora kutwigiraho.
Kuzirikana uruhurirane rw’imico bibe igihe cyo kuzirikana ko Imico itandukanye itavuze abantu batandukanye, ahubwo ko imico itandukanye harimo ubwiza bwo kuba yabahuza.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Kandi yashimye INES igitekerezo cyiza bagize cyo guhuza abanyeshuri babo binyuze muri iriserukiramuco yizeza INES ubufatanye bwiza ko akarere kabashyigikiye Kandi ko kazababa inyuma mukwagura Iki gikorwa, anabashimira kuba baruguruye amarembo mu bihugu bitandukanye anabasaba kubikomeza.
Umwe mubanyeshuri uturuka muri Afurika yepfo Sarah yavuze ko ashimishijwe nuyumusi avugako byabaga bimugoye kwisanzura kuri bagenzi be kuko yabonaga badahuje igihugu ariko ko uyumusi umubereye umuhuza na bagenzibe ko ubu agiye kujya yisanzura yumvako ari nko murugo.
Ubuyobozi bwa INES Ruhengeri bwavuze ko iki ari igikorwa buzakomeza kuko gifitiye INES akamaro n’Abanyarwanda muri rusange nk’uko byagarutsweho na Padiri BARIBESHYA Jean Bosco, wagize ati”Turi umuryango umwe tubaho kuburyo butandukanye, Kamere, uko twaremwe si umuco. Imico yacu itandukanye izakomeza kubera INES imbarutso yo kwagura amarembo kubihugu bitandukanye Kandi iki ni igikorwa INES izakomeza kugikora kuko kiyifitiye akamaro kikakagirira n’Abanyarwanda muri Rusange.
Mbonaruza Charlotte