Mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze, ahaherutse kubera impanuka, hongeye kubera indi y’imodoka yataye umuhanda ikagonga abanyamaguru batanu barimo abana babiri.
Muri aka gace ko mu muhanda uva Nyabihu werecyeza mu Mujyi wa Musanze, haherutse kubera impanuka y’umunyegare wamanutse yahoreye yerecyeza Nyakinama agasanga imodoka zirimo ikamyo y’iya RDF ziri mu nzira, agahita azisekuramo.
Iyi mpanuka yabaye ku wa Kane tariki 18 Kanama 2022, yakomerekeyemo abana babiri bari bahetswe n’umunyegare.
Iyi yo yabaye kuri iki Cyumweru tariki 21 Kanama 2022, aho uwari utwaye iyi modoka yatobokesheje ipine, agahita ata umurongo yarimo agahita yerecyeza mu mukono w’abanyamaguru akagonga abantu batanu barimo umukecuru, abagore babiri barimo uwari ufite abana babiri.
Umwana umwe muri abo bari bafitwe n’uyu mubyeyi yahise agwirwa n’umubyeyi, akaba ari na we waje kwitaba Imana.
RWANDATRIBUNE.COM
Mbega! Ikinyarwanda cyawe ko kirimo gupfobya abana cyane.” Utwana tubiri” , akana kamwe….